Amatsiko ni yose! Imbamutima zabahanzi bagiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe n'abandi banyarwanda bose baba abatuye mu Rwanda no mu mahanga, imyiteguro y'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka irarimbanije no ku bahanzi bagiye gutora bwa mbere.

Mu gushaka kumenya uko aba bahanzi biteguye aya matora, InyaRwanda yaganiriye na bamwe muri bo bagiye gutora ku nshuro ya mbere barimo Bwiza, Josh Ishimwe, Babo, Ariel Wayz n'abandi.


Umuhanzikazi Ariel Wayz wamaze no guhuza imbaraga na Juno Kizigenza bagashyira hanze indirimbo izifashishwa mu matora bise 'Injyana,' yavuze ko yishimiye kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere, yumvikanisha ko kuba akora ubuhanzi hari uwabigizemo uruhare.

Yagize ati: 'Ndumva nishimye kuba ngiye gutora ku nshuro ya mbere.  Nk'umunyarwandakazi, ni amahirwe akomeye yo guhitamo umuyobozi nyawe udukwiriye. Nk'umuhanzikazi, ni ugushimira ibyagezweho mu myaka ishize. 

Kuba ndi gukora ubuhanzi nk'umwuga hari uwabigizemo uruhare. Inzozi zanjye zaranyegereye. Hari uwabigizemo uruhare. Sinakwitesha amahirwe yo kumutora.'


Umuhanzikazi Bwiza ugezweho muri iki gihe kandi ukomeje kugaragara mu ndirimbo zinyuranye zizakoreshwa mu bihe by'amatora zirimo 'Ogera' yakoranye na Bruce Melodie, 'Iyo Twicaranye Remix' yahuriyemo na Senderi Hit n'izindi, yavuze ko atari we uzarota itariki y'amatora igeze.

Ati: "Yego ni ubwa mbere kandi ndumva binshimishije. Sinjye uzarota umunsi ugera nkatora."


Ku rundi ruhande, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Josh Ishimwe, yavuze ko atari we uzarota itariki igera kuko ategerezanyije amatsiko menshi kuzabona nawe ari gutora kimwe n'abandi banyarwanda.

Mu ijambo rye yagize ati: 'Ndumva hatinze kugera ngo nanjye ntore ntange igikumwe cyanjye. Ndishimye cyane ndumva atari njye uzarota umunsi ugera. Niyo nshuro yanjye ya mbere, kandi nizeye ko nzatora nk'uko abanyarwanda nabo bakwiye gutora, dutore udukwiriye.


Umuhanzikazi Babo Ekeight wamamaye mu ndirimbo 'Go Low' yakoranye na The Ben, 'I'm in Love,' 'Turn Up' yakoranye na Urban Boyz n'izindi, yavuze ko ari iby'agaciro kuri we kuba agiye gutora ubwa mbere mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

Ati: 'Ni iby'agaciro kuri njye kandi ndanezerewe cyane kuba ngiye gutora bwa mbere mu buzima bwanjye akaba aribwo bwa mbere ngiye gutora umuyobozi nkunda bivuye ku mutima. Zari inzozi zanjye kuzatora umuyobozi mukuru, rero kuba bigiye kuba biranshimishije cyane mfite umunezero.'

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yagaragaje ko bishimiye kuba hari urubyiruko rugera kuri Miliyoni 2 rugiye gutora ku nshuro ya mbere.

Ati "Ni ibintu byiza kandi dukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa by'amatora, biyongera ku rundi kuko muzi ko mu Rwanda umubare munini dufite ari urubyiruko."

Yabwiye urubyiruko kugira uruhare mu matora, kandi ntibirangirire mu gutora gusa, kuko bashobora no kwiyamamaza. Ati "Icyo twabakangurira rero ni uko batumva ko ibikorwa by'amatora ari iby'abantu bakuze gusa, ahubwo ari ibyabo kuko igihugu ari icyabo, uyu munsi n'ejo bundi.'

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko Miliyoni icyenda n'ibihumbi Magana atanu (9.500.000) bafite imyaka 18 kuzamura bari kuri Lisiti y'itora. Amatora agiye kuba ku nshuro ya Kane kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144216/amatsiko-ni-yose-imbamutima-zabahanzi-bagiye-gutora-bwa-mbere-perezida-nabadepite-144216.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)