Amavu n'amavuko ya FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ivuka rya FPR-Inkotanyi ryabanjirijwe n'ibindi bice bigera kuri bine kuko Abanyarwanda babanje kugira ibyo bakora ku gihe cy'Inyenzi, icyo gihe n'ishyaka rya UNAR ryarakoraga ndetse ryabaga riburana muri za Loni n'ahandi n'ibihugu birwanya ubukoloni byose bibafasha, kuko bibwiraga ko ibintu bizagera aho bikajya mu buryo.

Aho ni hagati y'imyaka ya 1950 kugeza mu 1967 mu gihe cy'ibitero by'Inyenzi hakiri n'icyizere cy'Abanyarwanda, ariko byaje kugera aho Inyenzi ziratsindwa na UNAR irasenyuka ntiyongera kugira icyo ivuga kandi yasenyutse buhoro buhoro.

Burya ikintu gisenyuka ntabwo uvuga ngo bibaye uwo munsi, ariko nko ku ruhande rw'Inyenzi ho igitero cya nyuma zakoze ni icyo mu 1967 nyuma y'aho nta kindi cyabaye.

Mu 1966 ni bwo abantu batangiye kubona ko ibintu bitazakunda bamwe bahita batangira kwishakishiriza imibereho hirya no hino mu gihugu no mu bihugu duturanye.

Imyaka imaze kwisunika bigeze nko mu myaka ya 1970 kuzamura, abo bari baratataniye hirya no hino mu bihugu bitandukanye, batangiye kubona ko abana babo bari kwibagirwa Ikinyarwanda, ha handi bari bamaze imyaka 15 batavuga ururimi rwabo.

Bahise babona ko ibintu bitangiye guhinduka ibibazo birenzeho, maze hatangira kubaho amatsinda yigisha umuco, abasizi batangira kwandika ibisigo, mbega hatangira gushakisha uko abantu batagera aho kwibagirwa abo bari bo.

Abana bari barahunganwe n'ababyeyi muri 1959 bari bamaze kuba abangavu n'ingimbi, ubwo ni na ko abavukiyeyo bamaze kugira hejuru y'imyaka 10. Icyo gihe rero habayeho kongera kuvuka k'Umuco Nyarwanda.

Kubera ko abantu bari batangiye kwitekerezaho baniyibutsa abo bari bo, ntibyahereye gusa mu matsinda yo kwigishanya umuco nyarwanda n'ururimi rw'Ikinyarwanda n'ibisakuzo n'ibindi.

Ahubwo ubwo bamwe mu bari bakiri urubyiruko batangiye kujya bibaza bati ese ubu tuzahereza he?

Icyo gihe rero byatangiriye muri Uganda hari itsinda rimwe, mu Burundi hari abiri nyuma yaje no kuba atatu arimo rimwe ryitwaga 'Urukatsa' yarimo bamwe bitwaga Inyenzi.

Habaga irindi tsinda ryari rizwi nka 'Groupe de Réflexion', ryo ryari rigizwe n'abantu bahora bibaza uko ibintu bihagaze.

Mu myaka ya 1980 nibwo haje kuza irindi tsinda ry'urubyiruko mu Burundi. Uko ni na ko mu Busuwisi hari irindi tsinda, mu Bubiligi hari andi matsinda abiri, mu Budage ho hari itsinda ryitwa 'Abadaha'; hari amatsinda menshi yo kwibaza icyakorwa.

Itsinda ryateye intambwe ikomeye rero, ni itsinda ryari muri Uganda kuko benshi bari barahungiye muri Kenya mu mwaka ya 1970 na 1979 ni bwo iryo tsinda ryavuze riti tureke gukomeza kuvuga, ahubwo ubu twakora iki?

Icyo gihe mu 1979 bahise batangiza RANU (Rwandese Alliance for National Unity). Hatangiye kubakwa inzego, hashakwa n'umurongo wa politiki bakajya bakora na za kongere.

Byabaye aho mu 1981 ba Banyarwanda babiri muri ba bandi 27 bagiye kurwana kwa Museveni, barimo Rwigema na Kagame abandi bakajya babasangayo.

Nyuma mu 1985 RANU ikora kongere, yibaza iti 'ko tumaze imyaka itanu dukora ariko ntidukure ngo tube umuryango hakorwe iki?'

Badusaba ibitekerezo twese turandika, nanjye naranditse. Museveni afashe ubutegetsi ndataha, kuko nabaga mu Burayi.

Ku bw'ibitekerezo natanze banyemerera kuyobora Akanama twiga uko twarema Umuryango uhuje bose, ariko tukabanza kwigisha n'Abanyarwanda bari barahunze.

Twahereye ku bana bari bavuye muri za kaminuza, turabafatirana batarahabwa akazi, tubaha inyigisho zamaraga amezi abiri, zibandaga kuri politiki, filozofiya, amateka n'ibindi.

Twabigishirizaga mu nzu z'abantu bigakorwa rwihishwa, ntihagire ubimenya, niba nyir'inzu twatiye afite abakozi bo mu rugo, tukazana abana bacu bakabikora, kugira ngo abo bakozi batazajya kubivuga.

Twakoze inyandiko eshatu zirimo icyakorwa ngo duhindure u Rwanda; twubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda, byaca ibyo bibazo byose.

Twakoze indi nyandiko yabaga ijyanye n'imikorere ya FPR-Inkotanyi ha handi twishakagamo ibisubizo uko twabaga tungana kose, dukora indi ijyanye no kwigenzura mu myifatire, zijyana n'indi tutabashaka kwerekana yitwaga 'Option Z' ha handi twagombaga kuyoboka inzira y'intambara mu gihe ibindi byanze.

Nyuma rero tumaze gushyiraho izo nyandiko habayeho kongere y'Abanyarwanda benshi bari impunzi mu bihugu bitandukanye ndetse hagira n'abava mu Rwanda, duhindura RANU.

Turabyemera ko duhinduye tutakiri RANU tubaye FPR. Noneho twagombaga gusobanura kuki Front Twagombaga kubisesengura tugenda tubitanga, ni icyo cyatumye dukora inama y'umuryango y'iminsi itatu yose.

Ubwo byatumye tujya muri ibyo byose noneho 'Front' byerekana ko niba iriya migabo n'imigambi tugomba kuzayigeraho tugomba guhaguruka tukabiharanira.

Kujya kuri 'front' y'ibitekerezo ni igihe ibiganiro byanze tugomba gukoresha imbaraga, ibyo na byo tukabyitegura iyo 'front' igakora ntitube gusa mu bitekerezo bikaba ibitekerezo bigomba guhindura ibintu.

Urumva nicyo cyatumye dufata 'front' hanyuma kuko twubakaga batubwiraga ngo turebe uko wakwinjira mu baturage n'abandi.

Twasanze tutakora ku buryo busanzwe buriya twavuga ngo twari dufite ibitekerezo byacu ni ibi, wenda ntituri benshi cyane, wenda tuzaba nk'ibihumbi icumi cyangwa ijana hanyuma twigishe abaturage ibitekerezo nibabyemera babitore ariko abaturage batari hamwe natwe batora ibitekerezo byacu, burya niko amashyaka abikora.

Twe turavuga ngo oya reka twubake ku buryo na ba bandi bo hasi bajyamo ntibatore ibitekerezo gusa, ahubwo nabo bibe ibyabo ntibibe kuvuga ngo hari ababatekerereje ibitekerezo byiza bibateza imbere none ibi nimubitorere, twe turavuga ngo oya na ba bandi baze mu batanga ibitekerezo bitekererezo babemo.

Noneho icyo gihe birangiye twerekana ibyangombwa byose byemewe nyuma dutora inzego zo kubishyiraho.

Ikindi gishya cyagezweho ubwo dushyiraho ishuri rya politike, turatangira aho twari turi dutangira kuryagura hirya no hino n'abandi bashyiraho amashuri ya politike twoherezayo abajya kubigisha tujya i Burayi, Tanzania, mu Rwanda, Burundi, Congo.

FPR-Inkotanyi yakomotse kuri RANU bijyanye no guha ubwisanzure buri wese ufite ibitekerezo bitandukanye

Inkomoko y'izina Inkotanyi

Hari nk'abantu bavuye mu Rwanda batagiye mu mashuri yisumbuye ariko ugasanga ari abahanga na cyane ko mu Rwanda nta n'amashuri menshi yari ahari.

Hari nk'abasaza b'abahanga twigishaga, tukareba ko babyumva, n'amagambo menshi y'Ikinyarwanda twagiye dukoresha nibo twayakuyeho.

Ni uko tubaza babiri bari aho ngo umuntu uharanira icyo ashaka kugeraho kandi abikorana ingufu ze zose n'ubwenge bwe bwose niyo byamunanira ariko akongera agahaguruka akabikora, uwo muntu mwamwita gute?

Baratubwira ngo uwo muntu aba akotana ni Inkotanyi ndetse turabyumva ko twari dutangiye gukotana. Icyo gihe twari dufite ikinyamakuru muri 1987 twandikagaho, tucyita Inkotanyi.

Tukiri muri iyo nama ni bwo twavugaga tuti buri mutwe wose mu Kinyarwanda, yaba iy'ingabo, iy'inka, iy'amashyaka bagira izina bwite.

Tuti natwe tukagira izina bwite akaba ari ryo dukoresha mu Kinyarwanda kuko iyo uvuze ngo FPR ntabwo ari izina bwite ni ibintu bibiri ugenda uteranya.

Ahandi bagira izina rifashe byose hamwe, noneho tuti hari izina twabonye twitwa INKOTANYI buriya twagomba kuba INKOTANYI, RPF bikavugwa mu bya kizungu.

Nyuma ariko twabonye ko mu Rwanda batabyumva neza tuvuga ko tugomba kubyita FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda tubazane tube umuryango ndetse tubigishe politiki yacu aho agomba kuva hose ntawe duheje.

Niba byumvikana neza uwo wari umuryango ha handi umuntu aba afite intekerezo ze ariko umuryango ukamureberera, abenshi bakaba beza kabone niyo habamo abakunanira ariko abenshi babaga ari beza, tukanashingira ku bitekarezo by'abeza.

Ababi ariko nabo ntabwo twabataga ahubwo twarabafataga bakagira icyo badufasha, niba wenda hari abatashoboraga gucunga amafaranga kuko bayarya, ariko hari ibindi bari bashoboye nko kuvuga bakatuzanira abantu.

Niyo mpamvu kugeza uyu munsi FPR-Inkotanyi tutari ishyaka ahubwo turi Umuryango w'Abanyarwanda. Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuwujyamo yewe n'iyo yaba afite ibindi bitekerezo, turamwigisha.

Impamvu yo kuba umuryango aho kuba ishyaka, FPR Inkotanyi yayikomoye ku guha rugari buri wese nta guheza

Gushaka Abakada

Twashatse n'abakada bitangiraga ibyo byose, bagenda babyubaka kuko hari igihe abantu bose bizasaba kwitanga kugira ngo duharanire kubaka igihugu cyacu.

Twagombaga kubyigisha kare ngo haboneke abazitanga, ubwo rero byadusabye kubaka guhera hasi tugana hejuru iyo yari gahunda yemejwe mu ihuriro ry'ishyaka noneho iranatorwa iranatangira.

Ubwo twatangiye kohereza abajya kubaka hirya no hino inzego ariko muri izo nzego dushyiraho ko hagomba kubakwa inzego z'abari n'abategarugori, hasi dufite urugo, akagari, noneho isangano ni ku rwego rw'igihugu.

Icyo gihe nabwo twubatse inzego z'urubyiruko, bakagira inzego zabo zibayobora bagatanga raporo ku bakuru babo bikanakomeza ku rwego rw'igihugu no kugira ngo urubyiruko tubashakire inyigisho zabo bige.

Kwari ukugira ngo tubashyire hamwe tubigishe bose nk'uko n'abandi bose twabahurizaga hamwe, ariko nk'urubyiruko narwo rugire ibyabo nubwo nyuma bisangaga mu bandi.

Ubwo rero abakada bajyaga kwigisha ahandi mu Rwanda, muri Uganda, mu Burundi, muri Congo, muri Tanzania, Kenya, i Burayi, muri Afurika y'Iburengerazuba, iy'Amajyepfo, mbese hose.

Twatangiye kugenda twubaka inzego tugenda dushaka abakada bahoraho n'abadahoraho kugira ngo, niba nimugoroba arangije akazi afite amasaha abiri atatu yaza agaha umuryango, aze yigishe.

Kuba umukada ni wa muntu wize ya mezi abiri, akajya gukora akazana ibitekerezo, ibitekerezo bikaganirwaho hanyuma akaba umukada.

Abo bose nta kintu bahabwaga, icyakora ntiwareka umuntu ngo yicwe n'inzara, umuryango ubashakira ibyo kurya.

Uko kwitanga byari ingenzi cyane kuko ni nabyo muri RANU byaburaga aho umuntu yitangaga gufasha umuryango bikaba akazi kabo.

Abakada icyo gihe twagombaga gukora akazi kose gashoboka, nko kwigisha abandi mu kubaka inzego z'ahandi bagukenera ahantu na bwo ukajyayo.

Babanje kwitangira abo muri Uganda, bikomereza mu Burundi, Tanzanie n'ahandi, kuva ku rwego rwo hejuru kugeza ku mudugudu ariko tukabikora ahari Abanyarwanda.

Ikindi kandi muri iyo myaka inzego twazishyize mu byiciro, RANU kuko yatangiye bwa mbere muri Kenya yabaye A, Uganda iba B, Tanzanie iba C, u Burundi buba D naho E iba RDC, hakurikiraho no kwagukira ku Isi. Ahabaga benshi nka Uganda havukaga A1, A2 gutyo.

Nka RDC kuko yari nini cyane twari dufiteyo ibice bine, ndetse nyuma biza kuba bitanu.

Mu Rwanda kuko ari ho twari tugambiriye twahise O, ariko kuko hari ibice by'u Rwanda twafashe twabyise O1, 02 na O3 bigaterwa n'uko mugenda mwunguka abantu.

Byageze aho abantu bacu batangira kujya no mu myanya y'ubuyobozi iciriritse, ugasanga akuriye itsinda runaka, tukinjira mu basirikare nka ba Uganda bimenyereza umurimo, abo ni urubyiruko.

Kuko twiteguraga urugamba hari n'ibindi twakoraga twakundaga kwita 'Option Z' ha handi niba tuzakenera imbunda, imiti, ibiryo hakabaho abatanga amafaranga ariko b'abanyamuryango.

Abakada ba FPR-Inkotanyi bitanze igihe kirekire batizigama ibyatumye umugambi wo kubohora Abanyarwanda ugerwaho nta kabuza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavu-n-amavuko-ya-fpr-inkotanyi-abakada-bajyaga-kuba-ababoyi-n-ibindi-tito

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)