Amavubi yakubise Lesotho mu ngusho asubirana... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wo ku munsi wa 4 mu itsinda C wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena Saa Kumi n'ebyiri ubera kuri Moses Mabidha Stadium.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatangiye umukino ubona ihererekanya neza ndetse n'abakinnyi barimo Kwizera Jojea na Mugisha Gilbert bakagerageza kurekurira amashoti inyuma y'urubuga rw'amahina gusa imipira ikanyura hejuru y'izamu kure.

Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira yarabonye gusa awuhereje Nshuti Innocent birangira awutakaje.

Ikipe y'igihugu ya Lesotho nayo yakomeje gukina icungura ku kubona imipira ngo iyirukankane. Ku munota wa 19 iyi kipe y'igihugu yabonye kufura nziza ku ikosa Manzi Thierry yarakoreye Sera Motebang ndetse nahabwa ikarita y'umuhondo maze iterwa na na Thabang Malane gusa ayita hejuru y'izamu kure cyane .

Ikipe y'igihugu ya Lesotho yatangiye kubona amahirwe menshi imbere y'izamu ugereranyije b'Amavubi gusa ntibayabyaze umusaruro.

Ku munota wa 43 ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cya Jojea Kwizera ahawe umupira na Fitina Ombolenga ku kazi keza Kari kamaze gukorwa na Bizimana Djihad.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w'kipe y'igihugu ya Lesotho,Leslie Notsi yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Thabao Lesaonana na Tsepang Sefali hajyamo Tumelo Khutlang na Tlotliso Phatsisi.

Lesotho yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura ikabona uburyo imbere y'izamu gusa n'abakinnyi b'Amavubi barangajwe imbere na Nshuti Innocent bakabona amahirwe gusa ntibayabyaze umusaruro.

Frank Spittler nawe yaje gukora impinduka mu kibuga akuramo Jojea Kwizera ashyiramo Samuel Gueulette.

Ku munota wa 71 Amavubi yabonye kufura nziza yashoboraga kugira icyo ibyara ku ikosa Motlomelo Mkwanazi yarakoreye Imanishimwe Emmanuel Manguende gusa itewe na Muhire Kevin ntiyagira icyo itanga.

Ku munota wa 78 ikipe y'igihugu ya Lesotho yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira waruvuye muri koroneri maze Rethabile arekura ishoti gusa Ntwari Fiacre aratabara arikuramo.

Umukino warangiye Amavubi atsinze igitego 1-0 ahita yongera kuyobora itsinda n'amanota 7.


Abakinnyi 11 b'Amavubi babanje mu kibuga 


Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya Jojea Kwizera 







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143930/amavubi-yakubise-lesotho-mu-ngusho-asubirana-ku-mwanya-wicyubahiro-143930.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)