Amavubi yaraye ananiwe gutsinda Benin none yambuwe umwanya wa mbere yarimaranye igihe kinini - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu ya Lesotho yatsindiye Zimbabwe iwayo ibitego 2-0, iyobora Itsinda C n'amanota atanu mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

U Rwanda rwageze ku mwanya wa kabiri n'amanota ane runganya na Bénin ya gatatu.

Undi mukino w'Umunsi wa Gatatu muri iri tsinda ni uwo Nigeria yakiramo Afurika y'Epfo saa 21:00.

Bafana Bafana ifite amanota atatu mu gihe Super Eagles ya Nigeria ifite amanota abiri inganya na Zimbabwe.

Lesotho izakurikizaho kwakira Amavubi ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024.



Source : https://yegob.rw/amavubi-yaraye-ananiwe-gutsinda-benin-none-yambuwe-umwanya-wa-mbere-yarimaranye-igihe-kinini/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)