Amb. Nduhungirehe yanenze ikinyamakuru cyagerageje kweza abakekwaho uruhare muri jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kinyamakuru ni kimwe muri 17 bikomeje gutangaza inkuru ziharabika Leta y'u Rwanda, zakozwe n'ihuriro ry'abanyamakuru 50 bakora inkuru zicukumbuye ryitwa 'Forbidden Stories'.

Umushakashatsi ushinzwe indimi za Afurika muri Kaminuza ya Havard, Dr Bojana Coulibaly, kuri uyu wa 6 Kamena 2024 yatangarije ku rubuga X ko izi nkuru ziri mu murongo wo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe mu bigamijwe mu guhakana harimo guteza urujijo.

Dr Bojana yagize ati 'Nk'uko nabivuze mu nama yo kurwanya uguhakana yabaye muri Mata ubwo twibukaga ku nshuro ya 30, abahakanye ni 'abacuruzi b'ugushidikanya'! Kandi ni ko kuri, ubucukumbuzi bwose bwakozwe n'abanyamakuru 50 ba Forbidden Stories bushingiye ku 'gushidikanya'!'

Ubutumwa bw'uyu mushakashatsi Ambasaderi Nduhungirehe yabushingiyeho ashimangira iby'iyi ntego yo gutera ugushikanya kuri jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza inkuru iki kinyamakuru cyo mu Buholandi cyakoze ku bakekwaho uruhare muri jenoside bahunze ubutabera.

Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati 'NRC, ikinyamakuru cyo mu Buholandi kiri muri iri huriro cyarabigaragaje. […] Cyagaragaje ko Leta y'u Buholandi yakoze ikosa ryo kohereza mu Rwanda abari barahunze ubutabera kubera ko abatangabuhamya n'abarokotse jenoside babashinje batizewe. Kandi cyise abakekwaho jenoside bahunze ubutabera bose 'abatavuga rumwe' cyangwa 'abanenga Leta' batotezwa na Ambasade y'u Rwanda i La Haye.'

Uyu mudipolomate yasobanuye ko mu nkuru y'iki kinyamakuru, cyashyizemo ifoto ya Dusabe Thèrèse; umuforomo wakoreraga muri Komini Butamwa, ukekwaho kubaga ababyeyi batwite, akabakuramo abana mu nda. Uyu mukecuru uba mu Buholandi amaze igihe kinini yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ariko aracyidegembya.

Ikibazo Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko kiri muri iyi foto ni uko mu magambo ayisobanura, handitse ubutumwa bwa Dusabe avuga ko yimwe ibyangombwa na Leta y'u Buholandi. Bugira buti 'Ku bw'u Buholandi ntabwo nkiriho. Nta ndangamuntu mfite, nta na pasiporo. Baransibye.'

Yagaragaje ko mu gihe iki kinyamakuru cyateganyaga gukora inkuru kuri Dusabe, cyagombaga kohereza umunyamakuru muri Butamwa kugira ngo amenye Abatutsi bahiciwe.

Ati 'Kubera iki NRC yanze kugaragaza uku kuri? Kubera iki Forbidden Stories, mu bushobozi bwose yakusanyije bwo kurwanya u Rwanda, itohereje umunyamakuru wa NRC muri Butamwa kugira ngo arebe abatakiriho, abatagifite indangamuntu cyangwa pasiporo, abakuwe ku Isi ko atari Dusabe Thérèse, ahubwo ari Abatutsi?'

Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko iki kinyamakuru cyo mu Buholandi kitakabaye cyibaza ku kuba abantu barakurikiranweho uruhare muri jenoside cyangwa se bagahamywa n'inkiko, mu gihe kitigeze kigera aho abazize jenoside biciwe. Ati 'Uku ni uguhakana kweruye kandi ni icyaha cya jenoside ubwacyo.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-nduhungirehe-yanenze-ikinyamakuru-cyagerageje-kweza-abakekwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)