Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyujije kuri X Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, yavuze ko iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 03 Kamena 2024 kibera ku Ngoro y'Umwami izwi nka Al Baraka.

Iyi ambasade yatangaje ko Amb CG Munyuza azahagararira inyungu z'u Rwanda muri Oman afite icyicaro i Cairo mu Misiri aho asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda.

Ni impapuro Amb Munyuza yatanze ari kumwe n'abandi bambasaderi b'ibindi bihugu bitandukanye uko ari 12.

Abo barimo Amb Showkutally Soodhun wo mu Birwa bya Maurice, Christophe Farnaud waturutse mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Jean-Philippe Linteau waturutse muri Canada na U Tin Yu wo muri Myanmar.

Harimo kandi Duncan Mulima wo muri Zambia, Razim Colic, Bosnie Herzégovine, Roberto Ebert Grob wo muri Chili, Jacques Yacoub Nahayo wo mu Burundi, Nikoloz Revazishvili wo muri Géorgie, Miroslav Sestovic wo muri Serbie na na Uk Sarun wo muri Cambodge.

Amb Munyuza yanashyikirije Umwami Haitham bin Tariq Al Said intashyo yahawe na Perezida Paul Kagame, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye ngo umubano w'ibihugu byombi ukomeze gukura.

Umwami Haitham bin Tariq Al Said yagaragaje ko yakiriye na yombi intashyo z'ibihugu aba bambasaderi baturutsemo ndetse yizeza azabafasha uko ashoboye afatanyije na guverinoma n'abaturage ba Oman.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n'Ubwami bwa Oman kuko muri Gashyantare 2016 rwo na Sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Mawarid Mining LLC byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu ajyanye n'ubucukuzi buzakorerwa mu Karere ka Karongi mu Bisesero.

Mu gukomeza kuzamura umubano ubwo uwari Umwami wa Oman, Sultan Qaboos bin Said, yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bwo kumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi, icyo gihe hari mu 2017.

Icyo gihe Sultan Qaboos bin Said yavuze ko yifuza ko umubano hagati y'ibihugu byombi ukomeza gukura no gushinga imizi.

Mu 2020 na bwo mu Rwanda hatangijwe imurikagurisha ry'ibikorerwa muri Oman (Omani Products Exhibition: OPEX) ribera muri Kigali Convention Centre, rizanye abamurika barenga 80 bahagarariye ibigo n'inganda bikomeye muri Oman.

Icyo gihe uwari Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda muri Oman, Eng. Ahmed Bin Hassan Al Dheeb yatangaje ko Oman igiye guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu n'ishoramari hagati y'icyo gihugu n'u Rwanda, ihereye ku imurikagurisha ry'ibikorerwa muri icyo gihugu ryatangijwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

Byari ibicuruzwa by'inganda zitunganya ibiribwa n'ibikomoka mu Nyanja, ibikoresho by'ubwubatsi n'ibyo mu nzu, ibijyanye n'uburezi, ubukerarugendo, amavuta n'imibavu, ubukorikori n'ubugeni.

Hari kandi ibijyanye na serivisi z'ubuzima, ibikoreshwa mu gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi nk'amatiyo n'insinga, ibyerekeye ikoranabuhanga, gupfunyika ibicuruzwa bitandukanye n'ibindi.

Eng. Ahmed Bin Hassan Al Dheeb yavuze ko umubano wa Oman n'u Rwanda mu bya dipolomasi umeze neza bakaba bifuza kuzamura n'ushingiye ku bucuruzi n'ishoramari ari nayo ntego y'iryo murikagurisha.

Yavuze ko intego ari ukuzamura ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Oman, umubano mu bya Politiki umeze neza, amateka yerekana ko ukomeye cyane.

Icyakora yavuze ko imikoranire mu by'ubukungu ntabwo ikomeye nkawo, yemeza ko bashaka " gukomeza uwo mubano tugira amamurikagurisha nk'iri kugira ngo abanyarwanda bamenye ibikorerwa muri Oman cyangwa bagure ibicuruzwa. "

Kugeza mu 2023 Kugeza ubu, Abanyarwanda 1780 ni bo bazwi bakora muri Oman mu mirimo itandukanye.

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 01 Kanama 2023, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z'igihugu, ari bwo CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y'Igihugu yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Misiri.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yakiriwe n'Umwami wa Oman, Haitham bin Tariq Al Said mu Ngoro y'Umwami izwi nka Al Baraka
Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-cg-dan-munyuza-yatanze-inyandiko-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)