Ni moto zizaba zabonetse bitarenze 2026 zikazakoreshwa mu Rwanda no muri Kenya, muri gahunda ya Ampersand yo kwimakaza ubwikorezi butangiza.
Uretse kutangiza ikirere, indi mpamvu yatumye Ampersand ishora muri iyi mirimo ni ugufasha abatwara abagenzi kuri moto kungukirwa byuzuye n'ibyo bakora kuko moto z'amashanyarazi zibungura byibuze inyungu igera 45% ugereranyije na moto zikoresha amavuta.
Kuri iyi nshuro iyi mikoranire y'ibyo bigo izafasha Ampersand kugira ahamirwe yo kwifashisha ubunararibonye bwa BYD mu gukora batiri nto ndetse zihendutse.
Umuyobobozi wa Ampersand, Josh Whale yagaragaje ko gufasha abatwara moto zibarirwa muri za miliyoni gukangukira izikoresha amashanyarazi ari wo mushinga wa mbere mu ya mwamba iri gufasha mu kubungabunga ikirere.
Ati 'Ibyo kandi bizafasha abatwara izo moto kuramira cyangwa kuzigama arenga miliyoni 600$ buri mwaka, ibizatiza umurindi ubukungu butangiza ibidukikije.'
Umuyobozi muri BYD, Sihai Zhang ahamya ko 'gukoresha moto z'amashanyarazi muri Afurika ari yo ntambwe ya mbere y'ingenzi izatuma isoko ryose ryo mu Majyepfo y'Isi riziyoboka.'
BYD ikomeje guhura n'imbogamizi zitandukanye mu bijyanye no kwagukira mu bihugu bitandukanye nyuma y'uko Amerika n'u Burayi byurije imisoro kuri bene ibi binyabiziga bituruka mu Bushinwa.
Kuri ubu Afurika ni yo ishobora gufasha iki kigo kwagura ibikorwa byacyo cyane ko cyanatangiye, kuko cyamaze gushinga urundanda muri Kenya.
Bigenze neza uyu mwaka byitezwe ko ruzakora ibinyabiziga 500 bikoresha amashanyarazi, mu mwaka utaha kigateganya ko kizakora 4000 bya bisi n'imodoka nto.
Ni umurongo na Ampersand yiyemeje aho ishaka kubyaza amahirwe isoko rya moto muri Afurika, aho biteganywa ko mu mpera za 2024 rizaba rigeze ku gaciro ka miliyari 4,87$.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byabonye amahirwe ari mu bwikorezi butangiza rugikubita, rushyiraho na politiki zibworohereza nko gukuriraho imisoro ibi binyabiziga.
Kugeza uyu munsi Ampersand ikora moto z'amashanyarazi ikazikoresha mu Rwanda na Kenya, aho ifite sitasiyo zihindurirwamo batiri 18 muri Kenya na 27 mu Rwanda.
Ampersand igaragaza bigenze neza 2024 yasiga zimaze kugera ku bihumbi 10 mu Rwanda.