APR FC yasezeye ku bakinnyi 4, babiri barimo Niyigena Clement byasabye kwandika ibaruwa bongererwa amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma ya Buregeya Prince, APR FC yasezeye ku bakinnyi 4 ni mu gihe Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clement bongerewe amazezerano y'imyaka ibiri.

Ba myugariro Rwabuhihi Aime Placide, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian ndetse na rutahizamu Bizimana Yannick ni bo APR FC yasezeyeho nubwo byari bizwi ko batazakomezanya n'iyi kipe.

Iyi kipe kandi ikaba yongereye amasezerano y'imyaka ibiri Nshimiyimana Yunusu ukina mu mutima w'ubwugarizi.

Yanongereye kandi amasezerano Niyigena Clement wari wabanje kugora iyi kipe kuko byatwaye iminsi.

Niyigena Clement amakuru avuga ko yabanje kugora APR FC ndetse arayinaniza aho yari yayiciye ibihumbi 70 by'amadorali n'umushahara w'ibihumbi 5 ku kwezi ni mu gihe yo yamwemereye umushahara w'ibihumbi 3 by'amadorali n'ibihumbi 30 by'amadorali nka "signing fees".

Ibi ariko yabikoraga na none kuko yavugaga ko hari amakipe hanze y'u Rwanda amwifuza ndetse harimo n'iyo mu Bubiligi cyane ko we yumvaga ashaka kujya gukina hanze y'u Rwanda.

APR FC yamusabye no gukina umukino wa Rayon Sports ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ariko aranga avuga ko atakina nta masezerano.

APR FC byabaye ngombwa ko iba imuhaye umwanya ndetse bikaba bivugwa ko yari yanatangiye gutekereza ku musimbura we mu gihe yaba agiye.

Niyigena Clement nyuma yo kubona ko amakipe yari yiteze ko yasinyira hanze y'u Rwanda bitagikunze yahise yandikira APR FC ayibwira ko basubukura ibiganiro n'ibyo bamuha yemera kubifata kuko amakipe yo hanze y'u Rwanda yendaga kwerekezamo bitagikunze.

APR FC yasezeye ku bakinnyi bane
Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clement bongereye amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezeye-ku-bakinnyi-4-babiri-barimo-niyigena-clement-byasabye-kwandika-ibaruwa-bongererwa-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)