APR yatangiye neza imikino yo kwishyura, REG yihererana Tigers (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yatangiye neza imikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Basketball umwaka wa 2024 itsinda Kepler BBC amanota 89-79.

Ni wo mukino wa mbere APR yari ikinnye nyuma nyuma yo gusezererwa muri BAL itabonye itike y'imikino ya Nyuma yabereye mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize.

Wabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024 muri Lyce de Kigali.

Agace ka mbere k'umukino APR BBC yaje kukegukana itsinze amanota 22-15. Ntabwo APR yahiriwe n'agace ka kabiri kuko Kepler ibifashijwemo n'abarimo Nijimbere Guibert na Done bakuyemo aya manota 7 barushwaga maze bashyiramo 2 y'ikinyuranyo. Bagatsinze 23-14. Amakipe yagiye kuruhuka ari 38 ya Kepler kuri 36 ya APR.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yagarutse mu gace ka gatatu ubona nta mwanya wo gutakaza maze abarimo Axel Mpoyo bagerageza kugabanya ikinyuranyo ndetse biranabahira bongera kuyobora. Aka gace bagatsinze amanota 32-22.

APR mu gace ka nyuma yakomeje gucunganwa n'uko amanota yayo yashyizemo atavamo, umukino warangiye iwutsinze ku manota 89-73.

Hahise hakurikiraho umukino wo REG BBC yatsinzemo Tigers BBC itayibabariye amanota 92-69.

Nshobozwa wa APR ashaka uko acika abakinnyi ba Kepler
Ntore Habimana umwe mu bafashije APR cyane
Styles yagoye Kepler cyane
APR yagize umukino mwiza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yatangiye-neza-imikino-yo-kwishyura-reg-yihererana-tigers-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)