APR yihimuye kuri Police iyitwara igikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR ya Handball yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itsinze mukeba wa yo Police HC.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024 ni bwo hasojwe imikino Mpuzamahanga yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Handball 2024 International Genocide Memorial Tournament).

Iri rushanwa ryabaye mu byiciro bibiri abagabo n'abagore, hitabira amakipe yo mu Rwanda na Uganda, gusa mu bagore muri rusange hitabiriye amakipe 5, amakipe ahura hagati ya yo maze habarwa amanota, igikombe cyegukanwa na Three Stars. Ikipe ya Prisons yo muri Uganda yabaye iya kabiri ni mu gihe iya gatatu yabaye University of Kigali.

Mu bagabo umukino wa nyuma wahuje APR HC na Police zose zo mu Rwanda aho APR yaje kwegukana igikombe itsinze ibitego 24-22.

Ni umukino utari woroshye kuko APR yaje ifite gahunda yo kwihorera nyuma y'uko Police yari yayitsinze muri shampiyona.

APR yatangiye neza umukino itsinda ubona Police itarinjira mu mukino neza aho ku munota 18 APR yari ifite ibitego 10-4.

Police yagarutse mu mukino ndetse igabanya ikinyuranyo amakipe bajya kuruhuka ari 16 bya APR kuri 13 bya Police.

Police yagarutse mu gice cya kabiri ibona yiminjiriyemo agafu, icurika ikibuga ndetse ubwo bari bageze ku munota wa 17 yari yamaze kujya imbere ya APR ifite ibitego 20-17.

Mu minota 10 ya nyuma APR yongeye kugaruka mu mukino ni nyuma y'uko umutoza Anaclet akoze impinduka umunyezamu Arsene wasaga n'uwarushye aha umwanya Peter wagaruye ikipe mu mukino.

Ibi byatumye bongera kuyobora umukino babifashijwemo na Karim wagoye Police muri iyi minota ni mu gihe APR yahagaze neza mu bwugarizi bituma abakinnyi nka Mbesutunguwe, Kubwimana badakina uko bikwiye. Umukino warangiye APR yegukanye igikombe ku bitego 24-22.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Gicumbi Handball Team, ni nyuma yo gutsinda Prisons yo muri Uganda.

Abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa

Abagore: Adokorach Brenda (Prisons), Uwineza Frolence (Three Stars) , Jane Uwase (Three Stars), Aber Priscillah (Prisons), Uwanyirigira Betty (Three Stars), Noella (Three Stars) and Lamunu Scovia (Prisons).

Abagabo: Ayo Patrick (Prisons), Muhumure Elise (APR), Anthony (APR), Aboku Dablniel (Prisons) Akayezu Andrew Kibonge (Police), Musoni Albert (APR) na Kayijamahe Yves (Police)

APR yatsinze Police
Mbesutunguwe ntabwo yahiriwe n'umukino
Kibonge wa Police byamusabye kuryama ngo atsinde igitego
Muhumure Elise ni umwe mu bakinnyi ba APR bitwaye neza
APR ishyikirizwa igikombe
APR yishimira igikombe
Three Stars yegukanye igikombe mu bagore
Gicumbi yegukanye umwanya wa 3



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yihimuye-kuri-police-iyitwara-igikombe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)