AS Vita Club yasinyishije babiri bahoze muri Rayon Sports barimo na Luvumbu usoje ibihano bya FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi babiri bahoze bakinira Rayon Sports, rutahizamu w'Umurundi, Jules Ulimwengu n'Umunye-Congo, Héritier Nzinga Luvumbu usoje ibihano bya FERWAFA basinyiye ikipe ya Vita Club.

AS Vita Club yakinnyemo umunyarwanda Sugira Ernest, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena, yemeje ko rutahizamu ukomoka i Burundi wakiniye Rayon Sports, Jules Ulimwengu yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y'imyaka 3.

Yanemeje kandi isinya rya Hertier Nzinga Luvumbu w'imyaka 31 aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2.

Ku wa 13 Gashyantare ni bwo Héritier Nzinga Luvumbu yahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda kubera kuvanga siporo na politiki.

Hari nyuma y'uko mu mukino w'Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu yatsinze igitego ku munota wa 52 w'umukino, acyishimira apfutse ku munwa ajya kwifotoza imbere y'abanyamakuru bari ku kibuga.

Iki ni ikimenyetso cya politiki kimaze iminsi gikorwa n'Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bw'ubwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk'uko byemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

Luvumbu yasinye imyaka 2 muri Vita Club
Jules Ulimwengu yasinyiye AS Vita Club



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-vita-club-yasinyishije-babiri-bahoze-muri-rayon-sports-barimo-na-luvumbu-usoje-ibihano-bya-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)