Babu yatawe muri yombi ahagana saa Munani z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024 nk'uko Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rwubugenzacyaha ( RIB), Dr Murangira B. Thierry yabibwiye InyaRwanda.
Yavuze ko "Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa' kandi 'Dosiye ye iri gutunganywa kugirango ushyikirizwe Ubushinjacyaha'.
Murangira yasabye abantu kujya boroherana, igihe bagiranye ibibazo cyangwa se bakitabaza inzego zibishinzwe kugirango bafashwe gukemura ikibazo.
Ati "Turasaba abantu kujya boroherana, umuti si ukurwana kugeza ubwo wakomeretsa mugenzi wawe, igihe mugiranye ikibazo egera inzego zibishinzwe zigufashe".Murangira yavuze ko Babu yakomerekeje uwo barwanaga ku jisho mu buryo bukomeye.
Umuvugizi wa RIB kandi yabwiye InyaRwanda ko Babu atari umunyamakuru wa Isibo kubera ko adafite ikarita y'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura,RMC bityo akaba ari umukozi.
Babu aramutse ahamwe n'iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Babu yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugabo bahuriye mu kabari
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143604/babu-ukorera-isibo-tv-arafunze-143604.html