Banki ya Kigali yasabanye n'abakiliya bayo mu bo turere twa Nyamasheke na Rusizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2024, ubwo BK yari yasuye aba bakiliya barimo abafite ibigo by'ubucuruzi, abanyamahoteli, abafite ibigo by'ubwubatsi, n'abashoramari mu buhinzi n'ubworozi.

Abakiliya basobanuriwe ko mu rwego rwo kubarinda gutonda imirongo ahari amashami yayo, ubu serivisi zose umukiliya wayo yakenera, kuva ku gufungura konti kugera ku kubitsa no gusaba inguzanyo ashobora kubikorera kuri telefone atavuye aho ari.

Mu bindi abakiliya basobanuriwe harimo inguzanyo nshya banki itanga, zigenewe abagore itabasabye ingwate.

Mbere yo gusabana n'abakiliya no kungurana ibitekerezo, abayobozi bakuru ba BK basuye bimwe mu bikorwa by'abakiliya bayo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke barimo Kivu Choice Ltd, ikora ubworozi n'ubucuruzi bw'amafi, RUMEAT iri kubaka ibagiro rigezweho mu Karere ka Rusizi, Diyoseze Gatolika ya Cyangungu ikora ibikorwa birimo ivugabutumwa, ubuhinzi n'ubworozi no kwakira no gucumbikira abakiliya, na SOTRACOGE icuruza ibinyobwa bya Bralirwa.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko guhura n'abakiliya bayo, igasura ibikorwa byabo bakanungurana ibitekerezo bituma iyi banki iguma ikomeye kandi n'abakiliya bayo bagakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere igihugu.

Ati 'Nta rindi banga dukoresha ni ukwegera abakiliya bacu. Twazanye n'ikipe nini kugira ngo tubegere kuko iyo tubegereye tukamenya ibibagoye cyangwa ibyo bashaka tubashyiriraho serivisi zibanogeye, ku buryo batugirira icyizere tugakomeza imikoranire. Mu bucuruzi bwose iyo wegera abakiliya bawe mukamenyana ukamenya ibyo bakeneye mukorana neza'.

Mukankaka Verena, umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ukorana na BK yavuze ko nk'abacuruzi iki gikorwa bacyakiriye neza kuko hari ibintu byinshi bamenye batari bazi.

Ati 'Iriya nguzanyo y'abagore idasaba ingwate ntabwo nari nyisobanukiwe, ngiye gushishikariza bagenzi banjye kwitabira gufata iriya nguzanyo babashe kwiteza imbere'.

Umucangamutungo wa koperative y'abamotari ba Rusizi yashimye iki gikorwa avuga ko cyatumye bamenya serivisi nziza BK ifite batari bazi.

Ati 'Ibiganiro byatanzwe n'abakozi ba BK bashinzwe servisi zitandukanye hari byinshi tutari tuzi byatumaga hari abantu batinya BK bakayumva ko ari banki y'abantu bakomeye gusa ariko twasanze ari banki buri Munyarwanda wese yageramo akabona serivisi nziza'.

BK ni banki y'ubucuruzi yashinzwe na Repubulika y'u Rwanda mu 1966, itangirira mu Mujyi wa Kigali ariko yaje kugenda yaguka igaba amashami hirya no hino mu gihugu.

Abakiliya ba BK basobanuriwe amahirwe ari mu gukorana n'iyi banki arimo no kuba igiye gutangira gutanga inguzanyo izajya ihabwa abagore nta ngwate
Abitabiriye ibi biganiro basanze kuba umukiliya wa BK bidasaba kuba uri umunyemari nk'uko bamwe babitekereza
Shanelle Umuraza yasabye abakiliya ba BK gutinyuka gukoresha ikoranabuhanga rya BK kuko ritagoye
Mu bakiliya ba BK bo muri utu turere harimo n'abanyamahanga
Abayobozi ba BK begereye abakiliya babo bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke kugira ngo bungurane ibitekerezo ku mikorere n'imikoranire
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yasuye ibikorwa by'abakiliya
Banki ya Kigali yasabanye n'abakiliya bayo bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yasabanye-n-abakiliya-bayo-mu-bo-turere-twa-nyamasheke-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)