Wellars Gasamagera yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n'Abagize Inteko Ishinga Amategeko bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.
Ni ikiganiro yahuriyemo na Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri Tito Rutaremara, Komiseri Sandrine Maziyateke n'umwe mu bakada bakuru, Nathalie Munyampenda. cyatambukaga imbona nkubone ku muyoboro wa Youtube wa FPR- Inkotanyi.
Iki kiganiro kibaye mu gihe abahanzi mu ngezi zinyuranye bamaze iminsi bashyira hanze ibihangano bigaruka ku muryango FPR Inkotanyi, bakabihuza no kuvuga ibigwi Perezida Kagame.
Komiseri Gasamagera yavuze ko abenshi mu bagiye 'bakora ziriya ndirimbo ni abanyamuryango babyibwirije'. Yavuze ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye.Â
Ati "Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n'umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira kwamamaza."
Gasamagera yavuze ko ari ibishoboka bashimira abahanzi ku bwo kwibwiriza bagakora indirimbo zigaruka ku mukandida, kandi bakifuza no kubabwira gukomeza kuzongera kuko 'biradufasha kumvisha abanyarwanda icyo tugamije'.
Yavuze ko nawe yumva izi ndirimbo, kandi inyinshi zirimo n'ibitekerezo "amaherezo bizanagaragara ko ari byo koko umukandida wacu yifuza ko bizashyirwa imbere'"
Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wagize uruhare mu kwakira ibihangano by'abahanzi, yavuze ko bamaze kwakira indirimbo zirenga 150 z'abahanzi batandukanye. Â
Ati "Twarazishakishije(indirimbo) turazumva, hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150. Mu by'ukuri ni abahanzi, hari n'abatari abahanzi biririmbira bahuye cyangwa uko babishaka, bari mu muganda ukumva bararirimbye..."
Yavuze ko ibi bigaragaza ubushake bw'abanyamuryango bibonamo impano bagahanga ibyiza, banagaruka ku mukandida.
Komiseri Tito Rutaremara yumvikanishije ko abakoze ziriya ndirimbo atari abanyamuryango gusa, kuko hari n'abandi babarizwa mu mashyaka cyangwa se abaturage bashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame, bahurira hamwe bakamuvuga imyato.
Ati 'Kuri Perezida wa Repubulika ntabwo uzasanga ari n'abanyamuryango ba FPR gusa hari n'abandi bari mu y'andi mashyaka, kuko bazi ibyo yakoze baririmba.Â
Ushobora kubisanga no mu yandi mashyaka kuko bazi ibyo yakoze byiza, aba bose bamutora ntabwo ari aba FPR gusa, usanga rero no muri abo baririmba, ubona n'abaturage bari hamwe kandi wenda harimo n'abo mu y'andi mashyaka bakaririmba Perezida wa Repubulika, afite umwihariko we."
Umuraperi Khalfan Govinda ni umwe mu bakoze indirimbo ivugwa ibigwi umuryango FPR-Inkotanyi, yayihurijemo abahanzi barimo Fireman, Massamba Intore, Tom Close, Unlce Austin, Marina ndetse na The Nature- Amashusho yayo yafatiwe muri Sitade Amahoro.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko yayihimbye bitewe n'umubyeyi we. Ati 'Mfite umubyeyi wanjye Mama wenyine ni we ngira, nta Papa ngira. Ni umubyeyi rero ukunda kwigisha abana be gukunda Igihugu. Rimwe ubwo twari twicaye muri 'Saloon' yarambwiye ati 'wowe nta ndirimbo uzakora y'amatora, byavuye aho rero ndamubwira nti nzayikora Mama."
Akomeza ati 'Perezida Kagame niwe mfatiraho urugero. Ndibuka hari indirimbo nakoranye na Bruce Melodie yitwa 'Power' ndirimbamo ngo igihe nzagwiza 'Power' mpinduye ubuzima nzakina Tennis na Perezida. Umuntu wese uzi Perezida Kagame, azi ko ari umuntu ukunda Siporo, umubyeyi ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, ukunda gukina umukino wa Tennis."Â Â
Nel Ngabo wo muri Kina Music nawe aherutse kuvuguura indirimbo ye ayita 'Nywe Pk24'. Aherutse kubwira InyaRwanda ati: 'Ni indirimbo nini ku rugendo rwanjye rw'umuziki urebye igihe yasohokeye n'ukuntu abantu bayifashe ubwo ndavuga 'Nywe' isanzwe.Â
Ni indirimbo yabaye nini mu gihugu, rero kugirango tuyisubiremo ni uko twayijyanishije n'amatora mu kwamamaza Umukuru w'igihugu, kuko njye ubwanjye ndi umufana we cyane. Rero ni ubwo buryo twayihinduyemo, twumvaga ari bwo buryo bujyanye n'icyo gihe nyine."
ÂUmunyamabanga Mukuru, Gasamagara Wellars yatangaje ko abahanzi bakoze indirimbo zirenga 150 babwirije, kandi bashima umusanzu wabo mu kubafasha kugeza ubutumwa ku baturage
Gasamagera Wellars, Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komiseri Tito Rutaremara, Komiseri Sandrine Maziyateke n'umwe mu bakada bakuru, Nathalie Munyampenda, bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KU MYITEGURO Y'IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA