Barihagije banasagurira amahanga: Uko amakoperative yabaye umusemburo w'iterambere mu baturage ba Kayonza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Kayonza kabarizwamo amakoperative akora neza 188 afite imari shingiro ya miliyari imwe na miliyoni 271 Frw avuye kuri miliyoni 210 Frw bari bariho mu myaka irindwi ishize. Ayo maperative abarirwa umutungo utimukanwa wa miliyari 8 Frw.

Menshi muri yo akora ubuhinzi, aho ari 97 naho akora ubworozi akaba 27. Bamwe mu bayabariwamo babwiye IGIHE ko bimwe mu byatumye batera imbere cyane harimo imiyoborere myiza.

Umuyobozi wa Koperative ihinga ikanagemura kawa mu mahanga, TUK, Batamuriza Madeleine, yavuze ko koperative yabo ibarizwamo abanyamuryango 163 biganjemo ab'igitsina gore.

Yavuze ko muri iyi myaka irindwi ishize bishimira ko babashije gucuruza kawa ndetse bakanayinywa mu buryo bugaragara bitandukanye na mbere.

Ati 'Nta munyamuryango ugira umwana utiga, bose turabarihirira kuva mu mashuri y'inshuke kugeza barangije kaminuza. Ikindi kuba muri Koperative byadufashije ni uko umugore yigurira buri kimwe adasabirije ku mugabo, dufitemo amatsinda adufasha mu kwiteza imbere kuburyo buri wese n'ubwo wamutungura utamuburana amafaranga yo gukemuza ibibazo runaka.'

Bagiraneza Josephine ubarizwa muri imwe muri koperative esheshatu zegereye Pariki y'Akagera, yavuze ko kuri ubu bishimira ko nk'abagore batejwe imbere mu gukora ubuvumvu bwahoze bukorwa n'abagabo gusa.

Yavuze ko basigaye bagurisha ubuki kuri ba mukerarugendo n'abandi baturage basanzwe kuburyo mu kwezi buri umwe adashobora kubura ibihumbi 300 Frw ajyana mu rugo bikamufasha gutunga umuryango.

Uwamahoro Vanessa ubarizwa muri koperative y'abagore ikora balo zifashishwa mu gukina umupira w'amaguru. Yavuze ko muri iyi myaka irindwi bishimira ko babashije gukora balo zikomoka mu Rwanda bitandukanye nuko inyinshi zaturukaga hanze y'u Rwanda.

Sumbusho Gratien wahoze ahiga inyamaswa muri Pariki y'Akagera we yavuze ko kuba muri koperative byamubereye umusemburo wo kwigurira moto nshya no kwiyubakira inzu nziza byose akesha kuva mu guhiga inyamaswa akayoboka gucuruza inyama nziza zipimwe ndetse akanafatanya n'abandi muri koperative.

Ati 'Njye njya kubireka bamfatiyeyo baraza bamfunga amezi atandatu, mfunguwe ndabireka. Naje kujya muri koperative y'ababaga inyama mfatanya n'abandi kugurisha inyama nziza zitandukanye n'izishyamba, ubu mbayeho neza kandi na Leta turayishimira ko inyungu ivuye muri Pariki bayiduhaho muri koperative.'

Mutesi Shamimu wohereza hanze ibihingwa bitandukanye birimo urusenda, imbuto n'ibindi bitandukanye, yavuze ko mbere byabagoraga cyane mu kohereza ibihingwa bitandukanye mu mahanga kubera ukuntu umuntu yabihingaga ku giti cye, none ngo ubu byaroroshye kubera Amakoperative.

Ati 'Mbere byari bigoye gukorana n'umuntu ku giti cye kuko wabonaga umusaruro ari muke cyane, aho twagiriye amahirwe yo kubona Amakoperative rero abahinzi bariyegeranya bakabona umusaruro uhagije kuburyo iyo tubatse toni eshanu z'urusenda bazibona ndetse na toni icumi cyangwa zirenga wazibona kubera uko gushyira hamwe.'

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko amakoperative ari politike yashyizweho kugira ngo ifashe Abanyarwanda benshi mu kwiteza imbere bashyize hamwe, avuga ko bishimira ko Koperative nyinshi zahanze imirimo, zigatanga akazi ku rubyiruko ndetse zikanatinyura abagore benshi.

Rubingisa yasabye ababarizwa mu makoperative kongera amahugurwa ku miyoborere myiza kugira ngo abazirimo bumve neza akamaro ko gukora raporo zinoze no gukora igenamigambi rinoze ry'igihe kirekire rishobora kubafasha kunoza ibyo bakora babyohereza hanze y'igihugu.

Amakoperative yahinduye imibereho y'abatuye i Kayonza
Abaturiye Pariki y'Akagera bishimira ko bahurijwe hamwe bagakora koperative zigurisha ubuki
Shumbusho Gratien wahoze ahiga inyamaswa yishimira iterambere amaze kugeraho kubera kuba muri Koperative
I Kayonza hari Koperative y'abagore bakora imipira yo gukina kandi ngo ikundwa na benshi
Mutesi Shamimu yishimira ko umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga basigaye bawubona ku bwinshi kubera Amakoperative



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barihagije-banasagurira-amahanga-uko-amakoperative-yabaye-umusemburo-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)