Bataramiye mu turere 3: Senderi, Knowless na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa byakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, byabereye mu Karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw'u Rwanda, i Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda ndetse no mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Ibi bikorwa byabanjirijwe no kwiyamamaza kwa Perezida Kagame mu Karere ka Musanze byabaye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, no ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Mu kuririmba kw'aba bahanzi, bagabanyijwe mu byiciro. Umuraperi Bushali, King James, Butera Knowless, Chriss Eazy, Senderi International Hit ndetse na Nsengiyumva Francois wamamaye nka 'Igisupusupu', bataramiye ibihumbi bari bateraniye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga bategereje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Ibihangano by'aba bahanzi bose byagarutse cyane ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, bahimbye bashingiye ku bikorwa yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize. Mu kuririmba, banyuzagamo bagakangurira abaturage kuzatora Paul Kagame.

Ni mu gihe, umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yataramiye mu Karere ka Nyagatare mu rugendo rwo kwiyamamaza kw'Abakandida Depite b'umuryango FPR Inkotanyi, basaba gushyigikirwa kugira ngo bazinjire mu Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Kuri Sitade ya Ngororero ho hari hateraniye abaturage barenga ibihumbi 50 bataramiwe na Dr Claude wamamaye mu ndirimbo 'Contre- Succes', Ariel Wayz, Bruce Melodie, Alyn Sano, Riderman na Bwiza- bose bafatanyije kuririmba indirimbo 'Ogera' yamamaza Perezida Paul Kagame bamuhimbiye. 


Umuhanzikazi Ariel Wayz aherutse gusohora indirimbo 'Tumutore Niwe' yakoranye na King James, Kivumbi King ndetse na King James 


Senderi Hit yataramiye bwa Mbere i Muhanga, mu rugendo rw'ibindi bikorwa azaririmbamo byo kwamamaza Abakandida ba FPR


Umuhanzi Dr Claude yamamaye mu ndirimbo ''Contre- Succes'


Nsengiyumva Francois yamamaye nka 'Igisupusupu'


Umuhanzikazi Alyn Sano 


Ibyishimo ni byose kuri Bruce Melodie uri kuririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, mu gihe yitegura gutaramira i Burayi


Umuraperi Riderman washinze Ibisumizi Records yataramiye abaturage bo mu Karere ka Ngororero

Umuhanzikazi Butera Knowless yataramiye mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda


Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za Guverinoma, Senderi Hit yemeje ibihumbi by'abantu bari bateraniye i Muhanga


Bruce Melodie na Bwiza bahuje imbaraga mu ndirimbo yabo bise 'Ogera' bataramira mu Karere ka Ngororero


Umuraperi Bushali uherutse mu Bufaransa, yongeye kwiyereka abanya-Muhanga mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame


Umuhanzi Chriss Eazy yisunze indirimbo zirimo 'Jugumila' ataramira abo mu karere ka Muhanga n'abandi


Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel yataramiye mu Karere ka Nyagatare


Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza


Perezida Kagame ubwo yari mu Karere ka Ngororero, abaturage bamwijeje kumutora 100% 


Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame i Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza






Umuhanzikazi Bwiza amaze gutaramira mu turere dutatu mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame


Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, Bruce Melodie yataramiye i Musanze na Rubavu









KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO TWICARANYE' YA SENDERI NA BWIZA


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMUTORE NIWE'

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTIMUGIRE UBWOBA' DJ MARNAUD NA MASSAMBA NA RUTI JOEL

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OGERA' YA BRUCE MELODIE NA BWIZA


KANDA HANO UREBE UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA I MUHANGA CYAGENZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144327/bataramiye-mu-turere-3-senderi-knowless-na-bruce-melodie-bashyuhije-umunsi-wa-gatatu-wo-kw-144327.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)