Bomboko wahamijwe ibyaha bya Jenoside akomeje gusaza imigeri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza rwatangiye ku wa 8 Mata 2024, Nkunduwimye yaburanye ahakana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo abatangabuhamya benshi bagiye bagaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

Nyuma y'imiburanire yatwaye hafi amezi abiri, Urukiko rwafashe iminsi ine y'umwiherero ruza gutangaza ko Bomboko ahamwa n'ibyaha bya Jenoside, ibyaha by'intambara ndetse no gusambanya abagore ku gahato.

Bomboko akimara guhamwa n'ibyaha yahise atabwa muri yombi arafungwa mu gihe hagitegerejwe igihano agomba guhabwa.

Mbere y'uko ahabwa ibihano, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya maze ubuhagarariye asobanura ko Bomboko agomba guhanwa nk'uburyo bwo kwereka sosiyete ko abantu bagomba kubaha ubuzima bw'abandi no guca umuco wo kudahana.

Yagaragaje kandi ko bisobanura ko abantu bagomba kugendera ku mategeko aba yarashyizweho.

Ubushinjacyaha bwavuze kubera uregwa yakoranye n'Interahamwe nkuru kandi zikaba zarahamijwe ibyaha ko na we agomba guhanwa igihano nk'icyabo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bomboko yahamijwe bikwiye guhanishwa igifungo cya burundu ariko ko bitewe n'imyitwarire y'uregwa n'imyaka afite kuri ubu itegeko rishobora gutuma yagabanyirizwa ibihano.

Uruhande rwa Bomboko, narwo rwagaragaje ko uwo bunganira atigeze yihisha ubutabera, igihe cyose bwamushakiye bwamubonye kandi ko nta mananiza yigeze agira bityo ko bagomba kwita kuri iyo myitwarire rukamugabanyiriza ibihano.

Umunyamategeko wa Bomkoko yongeye kugaragaza ko kuba hari abagiye bagaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Bomboko yabaga ari kumwe na Rutaganda, Kajuga, Zouzu bakaba barahanishijwe igihano cya burundu n'Inkiko Gacaca.

Uwo munyamategeko yavuze ko nubwo bamuhamije ibyaha ariko uwo yunganira ari umwere ngo kuko nta Mututsi yigeze yica, nta mugore yafashe ku ngufu ndetse nta gikorwa cy'ubugome muri Jenoside kigeze kimuranga.

Ibikorwa bigize ibyaha Nkunduwimye yahamijwe byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi ndetse n'ubwinjiracyaha mu cyaha cy'ubwicanyi.

Urukiko rwahaye ijambo Bomboko avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kwisobanura ku bibazo byose yabajijwe ariko ko kuri we ahamya ko ari umwere.

Yavuze ko bimwe mu byaha abatangabuhamya bamushinje birimo kwica, gusahura no gusambanya umugore ku gahato ari ibinyoma.

Yakomeje ati 'Muyobozi w'iburanisha ndabamenyesha ko ntari umugome na gato, ntanga abatutsi. Hari abatangabuhamya baje hano mwagiye mwumva ko nta bugome banziho, Ikindi hari abandi batangabuhamya bagiye banga kuvuga n'abagize ubwoba bwo kuza kuvuga sinzi impamvu yabibateye niba nta gitutu cyaba kibiri inyuma.'

Bomboko yavuze ko atigeze aca umuryango wa Gasamagera Wellars ibihumbi 800 Frw kugira ngo awugeze muri Hôtel des Milles Collines.

Nkunduwimye yatangiye gukorwaho iperereza mu Ugushyingo 2006, aho ubushinjacyaha bwabanje kuyifatanya n'iya Ephrem Nkezabera waje gukatirwa imyaka 30 mu 2009.

Bomboko akomeje kuvuga ko ari umwere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bomboko-wahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-akomeje-gusaza-imigeri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)