BPR Bank Rwanda Yatangije ubukangurambaga bwa 'Ibyiza ku Bacu' bugamije kwegera abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatatu, tariki 26 Kamena 2024 hafi y'isoko rya Kimironko kirangira ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024

Kuva KCB Bank Rwanda PLC yakwihuza na Banque Populair du Rwanda bikaba Banki imwe yiswe BPR Bank Rwanda Plc, yavuguruye imikorere yayo, akaba ari muri urwo rwego yahisemo gukora ubukangurambaga mu baturage.

Muri iki gikorwa hari aba Agent ba BPR Bank Rwanda bafashaga abaturage kubafungurira Konti ndetse bakanabasobanurira ibyiza byo gukoresha banki ya BPR birimo kubona ikarita yokubikuza mukanya nkakoguhumbya

Umwe mu bafunguriwe Konti, Ngabonziza Tharcisse, wari uri no mu kazi yavuze ko yishimiye iyi serivisi ahawe kandi bitishe akazi ke.

Ati 'Iyi serivisi mpawe imfashije gukoresha umwanya wanjye neza kuko bitansabye guhagarika akazi kanjye ngo njye gutonda umurongo kuri Banki ngo bamfungurire Konti ikindi kandi banyakiriye neza.'

Rutagengwa Philbert, ushinzwe ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda yabwiye IGIHE ko abaturage ari abafatanyabikorwa babo ari yo mpavu babegereye ngo bababwire ibyiza BPR ibafitiye kandi babahe Serivisi zirimo kubafungurira Konti ku buntu.

Ati 'Uyu munsi twegereye abaturage tugira ngo tubamenyeshe ibyiza BPR ibafitiye birimo kubona inguzanyo byoroshye bidasabye ingwate ikindi nitwe banki yonyine mu Rwanda yegereye abaturage mu gihugu hose.'

Rutagengwa, yasabye abaturage gukomeza gukoresha BPR kugira ngo ibafashe kugera ku nzozi zabo byoroshye binyuze mu kubaha inguzanyo kandi nta ngwate batanze.

Muri iki gikorwa cyo kwegera abaturage bababwira ibyiza bya BPR habereyemo n'imyidagaduro, abitabiriye iki gikorwa basusurutswa n'abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Kevin kade na Bushari.

Habayeho no gutanga ibihembo kuri bamwe mu bafunguye Konti birimo amafaranga, iki gikorwa cyane true Kimironko, i Kabuga kuri 27 gisorezwa Nyabugogo kuri 28 Kamena 2024.

BPR Bank Rwanda yegereye abaturage mu Mujyi wa Kigali
Babafashaga kubafungurira konti n'ibindi
Abafunguriwe konti bahabwaga n'ibihembo bitandukanye
Ariel Wayz yasusurikije abitabiriye icyo gikorwa
Abakozi ba BPR Bank Rwanda bafashaga abaturage kubaha serivsi zitandukanye
Abaturage bitabiriye ibi bikorwa ku bwinshi
Babafashaga kubafungurira konti ku buntu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yatangije-ubukangurambaga-bwa-ibyiza-ku-bacu-bugamije-kwegera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)