Brig. Gen Rwivanga yavuze ku mikoranire ya RDF na SADC muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama izwi nka 'Symposium on Peace, Security and Justice' igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, imaze iminsi ibiri ibera mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda i Musanze, Brig. Gen Rwivanga yavuze ko umusaruro w'amasezerano hagati y'ibihugu bibiri mu kugarura amahoro ari mwinshi ugereranyije n'ahuriweho n'ibihugu byinshi, n'ubwo byombi bikenewe.

Yavuze ko amasezerano y'umwihariko u Rwanda rwagiranye na Mozambique na Repubulika ya Centrafrique, yatanze umusaruro bigatuma n'Umuryango mpuzamahanga uyaha umugisha, ari nabyo byatumye SADC ibiyungaho muri Mozambique.

Ati 'SADC yaraje kandi ntacyo bitwaye kuba yaraje kuko dukeneye ubufasha, dukeneye ubufasha buturuka mu masezerano ahuriweho n'impande nyinshi, ndababwira impamvu yabyo,'

Yavuze ko aya masezerano u Rwanda rwabanje kuyagirana na Repubulika ya Centrafrique ahari ikibazo cy'ihuriro CPC ryarwaniraga impinduka, ryari ihuriro ry'imitwe yose yitwaje intwaro yashakaga guhirika Guverinoma yatowe, ndetse no kubangamira amatora yari ari kuba.

Yasobanuye uburyo uwahoze ari Perezida Francois Bozize yahurije hamwe iyo mitwe kugira ngo bahirike ubutegetsi, bakarwana kugeza ubwo bashaka gufata umujyi wa Bangui, kandi hari ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu, MINUSCA.

Ati 'Hanyuma ukabona abo bantu bose biruka bahunga ibyo byihebe byashakaga gufata Bangui, kubera ko mu nshingano bahawe, icyo basabwa ni ukurinda abaturage, kumenya ko ubufasha bagenerwa bubageraho, gufasha gushyira intwaro hasi ku mitwe yitwaje intwaro, ariko iyo mitwe yari iri gukoresha intwaro kugira ngo ihirike ubutegetsi.'

Yavuze ko n'ubwo u Rwanda narwo rwari muri ubwo butumwa, byagaragaye ko bitewe n'ibyo bari bemerewe n'itegeko ribashyiraho, nta musaruro byatangaga kubera izo nzitizi.

Icyo gihe nibwo Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique yagiranye amasezerano yihariye n'u Rwanda, yo kubafasha kuzana gahunda y'ubusatirizi kurushaho kuko Loni yazitirwaga na za manda ziyishyiraho n'ibindi.

Ati 'Twaragiye tubasha kwirukana ibyo byihebe mu bice byose byari byarigaruriye. Uyu munsi iyo CPC yabaye amateka.'

Naho kuri Mozambique, intagondwa za Ahlu-Sunna Wa-Jama'a zafashe intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bica abaturage b'inzirakarengane bagera ku 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.

Ati 'Mozambique na yo yahisemo kugirana amasezerano yihariye n'u Rwanda, bishingiye ku byo twakoze mu 2020 byivugira, 2021 baratwegereye, begera Perezida wacu, hanyuma Perezida wacu ufitiye icyizere inzego zacu z'umutekano aravuga ati ntitwabikora? Hari ikigoye? […] yahisemo ko tubikora mu buryo budasanzwe,'

'Mu kwezi kumwe twari tubashije kwirukana ibyo byihebe byose mu duce dukomeye byari byarigaruriye muri Palma na Mocimboa da Praia, hanyuma twongera gushyiraho ubuyobozi bwa Leta muri utwo duce twose.'

Yavuze ko nyuma y'ibyo bikorwa ari bwo Ingabo z'Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, SADC, zabiyunzeho avuga ko nta kibazo babigizeho.

Ati 'Ubwo SADC yazaga twarakoranye bya hafi, twasangiye ubutasi, ndetse n'umurongo, kandi aho twagiye dukorana hose twaratsinze, rero nta kibazo gukorana,

'Ntabwo ushobora kwikorana wenyine, hari inyungu nyinshi zo gukorana n'abandi […] Amasezerano ahuriweho n'ibihugu bibiri atanga umusaruro mu bijyanye n'ibikorwa, nta bibazo bibaho nk'ibyaba ku yahuriweho n'ibihugu byinshi, abantu barwana bahuriye ku mpamvu imwe, nta zindi mpamvu za politiki zabakoma mu nkokora,'

Yagaragaje ko indi mpamvu nziza ari uko gufata umwanzuro bitanyura mu nzira nyinshi, gusa agaragaza ko haba hakenewe n'imbaraga ziva mu zindi mpamvu kuko bisaba ubushobozi bwinshi kuba igihugu kimwe cyajya gufasha ikindi, ariko avuga ko u Rwanda.

Ati 'Ikindi kidufasha ni uko twize isomo ryo gukoresha bike tukagera kuri byinshi, kuva igihe twari mu rugamba rwo kubohora igihugu.'

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga yavuze ko ntacyo bitwaye kuba RDF ikorana na SADC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rwivanga-yavuze-ko-ntacyo-bitwaye-rdf-gukorana-na-sadc-muri-mozambique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)