Bugesera: Barishimira uruhare mu kwiyubakira ibiro by'utugari twakoreraga ahantu habi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, ubwo hatahwaga ibiro by'akagari ka Kagomasi gaherereye mu Murenge wa Gashora, byuzuye bitwaye miliyoni 24 Frw n'iby'akagari ka Rugunga geherereye mu murenge wa Mushenyi, byuzuye bitwaye miliyoni 50 Frw.

Utu tugari twose twagiye twubakwa n'imiganda y'abaturage ahandi bagatanga imisanzu, ubuyobozi bukabunganira ku bintu bimwe na bimwe kugira ngo imirimo igende neza.

Bigirimana Daniel utuye mu kagari ka Kagomasi yavuze ko ibiro byabo byari byarasadutse, ibice bimwe bitarimo sima ku buryo bari bafite ikibazo cy'uko abaturage bajya kuhakira serivisi bizabagwira.

Ati 'Ariko ubu turishimira ko hari inzu y'icyitegererezo, tukaba tubishima ndetse tunabishimira ubuyobozi. Twe twishatsemo amaboko, dukora imiganda kuva dutangiye kubaka kugera dusoje.'

Twagirumukiza Samuel we yavuze ko yishimiye ko akagari kabo ubu kari gukorera mu nzu ijyanye n'igihe ku buryo ngo no kujya kuhakira serivisi biteye ishema.

Mukampazimpaka Leonie utuye mu k agari ka Rugunga yavuze ko kuba baragize uruhare runini mu kwiyubakira ibiro abibatera ishema ryo kuba Abanyarwanda bagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo. Yashimiye bagenzi be bitanze mu bikorwa by'umuganda ndetse n'abatanze amafaranga kugira ngo imirimo irangire.

Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera, Bicamumpaka Ildephonse, yavuze ko ibiro by'akagari gashya ka Kagomasi byubatswe nyuma y'aho mu 2023 abaturage bari bavuze ko akagari kabo ko gakorera mu nzu ishaje cyane, bituma Njyanama ikora ubuvugizi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yizeza aba baturage bagize uruhare mu kwiyubakira ibiro bishya by'utugari ko ubuyobozi nabwo buzashyiramo ibikoresho bishya, bajye bahabonera serivisi nziza.

Ibiro by'akagari ka Kagomasi byubatswe n'abaturage
Ibiro by'akagari ka Rugunga na byo byubatswe n'abaturage
Guverineri Rubingisa yashimiye abaturage ba Bugesera bishatsemo ibisubizo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bishimiye-kugira-uruhare-mu-kwiyubakira-ibiro-by-utugari-twakoreraga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)