Bull Dogg, Ish Kevin na B-Threy mu baraperi 2... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu nshuro ya mbere rigiye kuba. Ryateguwe nyuma y'ibitaramo umunani byahuje abaraperi mu ngeri zinyuranye byabereye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwagura urugendo rw'aba baraperi, no kubafasha gusabana n'abakunzi babo.

Muri rusange ryubakiye ku gukomeza kuzamura ikuzo ry'iyi njyana yihariye uyu mwaka wa 2024. Rizaba mu gihe cy'iminsi ibiri guhera saa cyenda z'amanywa kugeza saa yine z'ijoro, ku wa 5-6 Nyakanga 2024, kuri Institute Francais du Rwanda.

Green Ferry Music iri gutegura iri serukuramuco yagaragaje ko abaraperi bazitabira iri serukiramuco barimo cyane cyane abanyuze muri iyi nzu itunganya imuziki inafasha abahanzi gukora no kumenyekanisha ibihangano byabo.

Kuri iyi nshuro ya mbere ryatumiwemo Icenova, Ish Kevin, Bull Dogg, B-Threy, Ngaara, Mutha II, Angel Mutoni, Insibika, Pro Zed, Long Jay, Dj Samish, Og2tone, Dj Gulan, Thedicekid, Romeo Rapstar, Logan Joe, Slum Drip, Trizzie Ninesty Six, Big Zed, Redink, Dr. Nganji ndetse n'abandi.

Iri serukiramuco rizaba ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, kwinjira bizaba ari ukwishyira ibihumbi 10 Frw ku muntu umwe.

Dr Nganji washinze Green Ferry aherutse kubwira InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze ibitaramo byabo umunani byabanje.

Ati 'Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe n'ubwitabire, n'uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani twakoze byatweretse ko bishoboka.'

Nganji yavuze ko mu byo bishimira muri ibi bitaramo, ari uko byashyize itafari ku muziki 'w'abarimo Bushali n'abandi bagenzi be banyuze mu itsinda rya Green Ferry'. 

Uyu mugabo usanzwe ari Producer, avuga ko ashingiye ku bikorwa bimaze gukorwa muri iyi myaka, ari ibishimangira ko 'Hip Hop ikundwa n'abantu benshi, kandi abanyarwanda barabigaragaje mu bihe bitandukanye'.

Ati 'Wagiye ubona uburyo nko mu bitaramo byabereye muri BK Arena, abaraperi bagiye biharira urubyiniro, muri iki gihe hasohotse ibihangano byinshi, rero uyu mwaka navuga ko wiyongereye mu yindi myaka yatweretse ko Hip Hop ikunzwe cyane.'

Nganji yavuze ko uretse ibitaramo by'abahanzi ba Hip Hop, iri serukiramuco rizarangwa n'ibindi bikorwa birimo nko kumurika imideli, gushushanya, umuziki w'aba Dj, n'ibindi binyuranye mu rwego rwo gususurutsa abazitabira.

Ngabonziza Dominique uzwi nka Producer Dr. Nganji uri gutegura iri serukiramuco aherutse gushyira hanze Album 'Kinyarwanda' yakoze yifashishijeho zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka irenga 70 zifitwe na Leta y'u Budage bafatiye amajwi ubwo bari mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni Album ya Gatatu iriho abahanzi nka B-Threy, Bushali, Icenova, Angel Mutoni, White Monkey, Bill Ruzima, Kaya Byinshi, Slum Drip, Nillan YNB, Bruce the First, Amalon, Romeo Rapsatar, Iddo Wuld, Jawanzaa, Mvfasta, Ngaara, , NeeriWest, Dani Kard, n'abandi.

Iriho indirimbo 'Inganji (Intro)' yakoranye na Ngaara, 'Amanyarwanda' yakoranye na Karambizi, 'Imituku' yakoranye na Redink, Icenova na Dr. Dace Murundi, 'Imisambi' yakroanye na Karambizi, Kaya Byinshi, Icenova na Romeo Rapstar.

Hari kandi 'Intare' yakoranye na Neriwest na Romeo Rapstar, 'Ihoreze' yakoranye na Racine, 'Haya' yahuriyemo na Karambizi, 'Rwamajana' yakoranye na Kanyarwanda, 'Umurinzi' yahuriyemo na Romeo Rapstar, 'Ninde? na Icenova, 'Enyegeza' na Bushali, 'Rwamakombe' na Zeo Trap ndetse na 'Kinyarwanda (Outro)' yakoranye na B-Threy.


Umuraperi Bull Dogg uri kwitegura gusohora Album ye ya mbere ategerejwe muri iri serukiramuco  


Ish Kevin uherutse gushyira hanze Extended Play (EP) ye yise 'Semana' azatanga umusogongero w'iyi EP muri iki gitaramo


B-Threy uherutse gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bufaransa ategerejwe muri 'I AM Hip Hop Festival'


Umuraperi Icenova uherutse gukorana indirimbo na Bushali ategerejwe muri iri serukiramuco

 

Abaraperi 22 bahurijwe mu iserukiramuco 'I AM HIP HOP Festival' rigiye kuba ku nshuro ya mbere 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ICENOVA YAKORANYE NA BUSHALI



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144301/bull-dogg-ish-kevin-na-b-threy-mu-baraperi-22-bategerejwe-mu-iserukiramuco-rya-hip-hop-144301.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)