Byagarutsweho kuri uyu wa 3 Kamena 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi cyateguwe na Minisiteri y'ubuzima n'abafatanyabikorwa bayo.
Nyiramugisha Immaculée, ni umwe mu babyeyi bo mu Karere Burera, wemeza ko bimwe mu bitiza umurindi igwingira mu bana bato ari ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bikurura amakimbirane mu miryango bigatuma abana batitabwaho.
Yagize ati 'N'ubwo byagabanyutse ariko abagabo cyane baracyanywa ibiyobyabwenge bagataha basinze barwana, imyaka yera bagurisha bayanywera izo za kanyanga, ugasanga urugo rurangwa n'amakimbirane n'ubukene, byanze bikunze umwana ukuriye muri ubwo buzima aragwingira."
Umuyobozi w'Akarere ka Burera Mukamana Soline na we ntajya kure y'ibyo abaturage bavuga, aho na we yemeza ko ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'amakimbirane ari kimwe mu bibazo bidindiza imikurire y'abana.
Yavuze ko bafashe ingamba zo gukaza umutekano, by'umwihariko mu Mirenge yegereye umupaka.
Yagize ati 'Dufite ikibazo cy'abagikoresha ibiyobyabwenge nka kanyanga, bigakurura amakimbirane mu miryango, iyo ibyo bigaragayemo umwana ntaba acyitaweho ahubwo arasiganirwa n'amafaranga abonetse akigira muri ibyo biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana."
Yakomeje agira ati ' Twashyize imbaraga mu mutekano aho muri buri murenge cyane iyegereye umupaka niho iki kibazo cyiganje. Twahashyize imboni z'umutekano dushyira n'imbaraga mu marondo kugira ngo badufashe gukumira ibyo biyobyabwenge byinjizwa bivuye muri Uganda."
Umukozi wa RBC ushinzwe Ishami rya porogaramu z'ubuzima bw'umwana n'umubyeyi mu mavuriro, Dr.Cyiza François Regis, yavuze ko icyumweru nk'iki kibafasha kumenya uko ubuzima bw'umwana n'umubyeyi buhagaze.
Yagize ati" Icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi, kidufasha gukora ubukangurambaga kuri serivisi zabagenewe, harimo gukingira abana bato, kubapima ibiro n'ibindi bigaragaza uko umwana akura, ikindi bituma tugera ku bana bose aho 95% babona izo serivisi, abafite ikibazo bakitabwaho by'umwihariko."
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr.Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi gufatanya kwita ku buzima bw'umwana aho kubiharira umwe gusa.
Yagize ati 'Ikibazo cy'ubusinzi twagikomojeho, aho usanga ibyo bejeje babimarira ku isoko amafaranga avuyemo bakayamarira mu biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana, ariho usanga bagwingira, ababyeyi bakwiriye gufatanya mu nshingano, yaba kubarera kwita ku mirire yabo n'imikurire, aho kwishora mu biyobyabwenge n'amakimbirane."
Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi, mu gihugu hose, abana bagejeje ku mwaka itanu kumanura bazakingirwa urukingo rw'iseru na rubeyore banapimwe imikurire, hatangwe n'ibinini by'inzoka ku bakuru ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro.