Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n'Amajyambere 'Chairman Paul Kagame' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n'umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yasabye Abanya-Rubavu kuzitura uyu Muryango wabagabiye inka, batora abakandida bawo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Gisa mu Rugerero, ahari hateraniye abaturage benshi baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro.

Wari umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza kuko Perezida Kagame yatangiriye i Musanze ku wa Gatandatu.

Abahanzi benshi basusurukije imbaga yaje kwamamaza Chairman wa RPF

Umukandida wa FPR Inkotanyi azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku wa Mbere, tariki ya 24 Kamena, kuri Stade ya Ngororero n'i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barenze amateka mabi ku buryo uwashaka kubatandukanya bidashoboka.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingiye ku mutekano, bityo ko ukwiriye gusigasirwa.

'Nta kintu wageraho hatari umutekano. Umutekano ni ngombwa kandi utangwa na buri muntu wese, mwebwe nk'abanyarwanda nimwe ba mbere mu ruhare rw'umutekano. Izi nzego zibishinzwe nimwe zubakiraho.

Ubu rero gutora abakandida ba FPR ari abadepite, ari Perezida, abadepite b'abo dufatanyije ni ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumazemo iminsi, imyaka ibaye 30.'

Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Mubona uwakwifuriza u Rwanda inabi yabinyura he? Ntaho kandi uko dutera imbere, uko twubaka byinshi niko dukomeza kubaka n'ubushobozi bw'umutekano kugira ngo ibyo twubaka bizarambe.

'Kubana dushaka kubana rwose n'abaturanyi ndetse n'abandi cyane cyane ibihugu bya Afurika n'abandi bo hirya cyane. Kuri twe icya mbere ni ukubana neza. Ariko iyo wubaka ushaka kubana neza ugomba no kwitegura 'Ese utashaka kubana neza nawe agashaka kukugirira nabi, uriteguye? Icyo gisubizo gikenewe nicyo duhora dushakisha uburyo bwacyo. Tugakora ibitureba, tukiteza imbere iby'abandi ni iby'abandi, ibyacu tukamenya ko ari ibyacu.'

Yasoje asaba abanya-Rubavu kwitegura, bagashimangira ibyagezweho tariki 15 Nyakanga 2024 umunsi w'amatora.

'Tariki 15, iriya tariki yadutindiye gusa. Nta kuntu twayihutisha ariko? Reka tubitwaze uko bimeze 'Nda Ndambara'.'

Perezida Kagame yasabye ab'i Rubavu kwitura FPR Inkotanyi

Perezida Paul Kagame atangiye ijambo yibutse Abanya-Rubavu ko mu muco nyarwanda, ukugabiye umwitura urwo rukundo n'amajyambere yakugejejeho.

Yaboneyeho gusaba abaturage kuzitura FPR Inkotanyi tariki 15 Nyakanga 2024 mu matora.

Ati 'FPR Inkotanyi twese yaratugabiye. Inka mu Kinyarwanda, ijyanye n'urukundo ariko icya mbere ijyanye n'amajyambere. Ukugabira aba agukunda, ukugabiye aba akwifurije gutera imbere. Nicyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w'abanyarwanda.

'Hari imyaka yashize inka baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura. Kwitura, ni ugusubiza urukundo uwakugabiye.Ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakugabiye. Bityo rero, igikorwa twatangiye ejo […] ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR.'

Yakomeje ashimira imitwe ya politiki yemeye gufatanya na FPR Inkotanyi muri aya matora, agaragaza ko ubufatanye ari imwe mu ntego ziranga umuryango aberereye Chairman arizo 'Ubumwe, Demokarasi n'Amajyambere'.

'Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa se ngo abanyarwanda babyemere. Nibyo duharanira'.

The post Buriya n'abanga u Rwanda, n'abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n'Amajyambere 'Chairman Paul Kagame' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/buriya-nabanga-u-rwanda-nabavuga-ko-bafite-ibindi-bemera-bagaruka-kuri-demokarasi-ubumwe-namajyambere-chairman-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=buriya-nabanga-u-rwanda-nabavuga-ko-bafite-ibindi-bemera-bagaruka-kuri-demokarasi-ubumwe-namajyambere-chairman-paul-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)