Bwa mbere muri shampiyona y'u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n'Abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games bwatangaje ko bwateguye ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2024, bizaberamo umuhango wo gushimira abahize abandi muri Rwanda Premier League, umwaka w'imikino wa 2023-2024.

Ubwo hari mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League Awards 2024 izabaho kubufatanye bw'imyaka itatu RPL yagiranye n'ikigo cya Gorilla Games.

Nyuma y'ibyishimo abakinnyi n'abatoza bahaye abafana mu minsi 268, ni igihe cyiza cyo gushimira abahize abandi nk'uko binasanzwe mu migirire y'Abanyarwanda.

Kuva mu kwezi kwa mbere 2024, RPL yafatanije na Gorilla Games gushimira abakinnyi n'umutoza bitwaraga neza buri kwezi.

Ibi byongereye ubushake bwo gukora mu makipe,habaho guhatana kudasanzwe kugeza aho urugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere rwagejeje ku munsi wa nyuma rukiri inkundura.

RPL kandi izirikana cyane uruhare itangazamakuru rigira mu kumenyekanisha umupira w'amaguru no kuwukundisha Abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego bwa mbere mu mateka hagiye guhembwa umunyamakuru w'umugore n'umugabo bahize abandi.

Ibirori bya Rwanda Premier League Awards bizaba ku wa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, bibere muri Kigali Serena Hotel ku isa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Hazashimirwa ibyiciro bikurikira:

1. UWATSINZE IBITEGO BYINSHI

• Ani ELIJAH (Bugesera) â€" 15

• Victor MBAOMA (APR FC) â€" 15

2. UMUTOZA W'UMWAKA

• Thierry FROGER (APR FC)

• Sosthene HABIMANA (Musanze)

• Ahfamia LOFTI (Mukura VS

 

3. UMUKINNYI W'UMWAKA

• Jean Bosco RUBONEKA (APR FC)

• Ani ELIJAH (Bugesera)

• Kevin MUHIRE (Rayon Sports)

 

4. UMUNYEZAMU W'UMWAKA

• Pavelh NDZILA (APR FC)

• Nicolas SEBWATO (Mukura VS)

• Djihad NZEYURWANDA (Kiyovu SC)

 

5. UMUKINNYI MWIZA UKIRI MUTO (URI MUNSI Y'IMYAKA 21)

• Elie IRADUKUNDA (2006) â€" Mukura VS

• Pascal IRADUKUNDA (2005) â€" Rayon Sports

• Daniel MUHOZA (2006) â€" Etoile de l'Est

 

6. IGITEGO CY'UMWAKA

• Arsene TUYISENGE / Rayon Sports (Muhazi Utd. Vs Rayon Sports)

• Muhoza Daniel / Etoile de l'Est (Etoile de l'Est vs. Marine)

• Ishimwe Jean Rene / Marine (APR FC vs. Marine)

7. UMUKINNYI W'UMWAKA W'UMUGORE

8. UMUKINNYI W'UMUGORE WATSINZE IBITEGO BYINSHI

9. UMUTOZA W'UMWAKA W'UMUGORE

10. UMUSIFUZI W'UMWAKA W'UMUGABO

11. UMUSIFUZI W'UMWAKA W'UMUGORE

12. UMUNYAMAKURU W'UMWAKA W'UMUGABO

• Sam KARENZI (Fine FM)

• Reagan RUGAJU (RBA)

• Ephrem KAYIRANGA (Ishusho TV)

• Claude HITIMANA (Radio 10)

• Axel RUGANGURA (RBA)

• Aimé NIYIBIZI (Fine FM)

• Thierry KAYISHEMA (RBA)

• Jean Luc IMFURAYACU (B&B Kigali FM)

 

13. UMUNYAMAKURU W'UMWAKA W'UMUGORE

• Ruth RIGOGA (RBA)

• Adelaide ISHIMWE (TV 10)

• Clarisse UWIMANA (B&B Kigali FM)

 

14. IKIGANIRO CYA RADIO CY'UMWAKA

• Urubuga rw'Imikino (RBA)

• 10 Sports Urukiko (Radio 10)

• Urukiko rw'Ubujurire

• Sports Plateau (B&B FM)

 

15. IKIGANIRO CYA TELEVISION CY'UMWAKA

• Kickoff (RBA)

• Bench ya Siporo (Isibo TV)

• Zoom Sports (TV 10)

• I Sports (Ishusho TV)

 

16. IKINYAMAKURU CYANDIKA CY'UMWAKA

• Igihe

• Inyarwanda

• The New Times

• Isimbi

• Rwandamagazine

Abakunzi b'umupira bazatora bakoresheje imbuga za Rwanda Premier League, iza FERWAFA n'iza Gorilla Games kuri X na Instagram ndetse no ku rubuga rwa https://playgorillagames.com/

The post Bwa mbere muri shampiyona y'u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n'Abagore appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bwa-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda-hagiye-guhembwa-abahize-abandi-mu-bagabo-nabagore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bwa-mbere-muri-shampiyona-yu-rwanda-hagiye-guhembwa-abahize-abandi-mu-bagabo-nabagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)