Byagenze bite ngo Muhadjiri Hakizimana ntasinyire Rayon Sports kandi bamaze kumvikana? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cy'ejo hashize ku wa Kane inkuru yabaye kimomo ko Hakizima Muhadjiri usoje amasezerano muri Police FC yamaze gusinyira Rayon Sports.

Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi b'iyi kipe kuko benshi bari bafite amatsiko yo kumubona yambaye umwambaro w'ubururu n'umweru.

Nubwo inkuru yari yabaye kimomo, hari abanze guhita babyezera kuko no muri 2020 nabwo byatangajwe ko yasinye ariko ntiyakinira iyi kipe. No kuri iyi nshuro byagaragaye ko atarasinya.

Byagenze bite?

Nta nduru ivugira ubusa ku musozi, ibya Muhadjiri muri Rayon Sports byabayeho ndetse n'ibiganiro bigera kure bipfa ku munota wa nyuma aho babuze amafaranga yo kumwishyura.

Ku wa Gatatu yariki ya 12 Kamena 2024, Hakizimana Muhadjiri yabonanye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports bumvikana buri kimwe ku ruhande rwe aremera.

Yahise ababwira ko agiye kubanza kuvugana n'abavandimwe be, ari bwo bahamagaye Haruna Niyonzima akiri kumwe na perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, amubwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza niba imuha ibyo ishaka yayisinyira.

Batandukanye gahunda ari ugusinya mu gitondo cyo ku wa Kane, gusa Muhadjiri akaba yaragiye hari icyo batumvikanyeho cyo kumwishyura mu bice 2.

Abegereye uyu mukinnyi yababwiye ko atakwemera kwishyurwa mu byiciro bibiri kuko Rayon Sports ayizi bishobora kumara n'imyaka 2 atarayabona.

Iki ni cyo cyatumye mu gitondo cyo ku wa Kane bamuhamagara ngo aze asinye bakamubura, bakajya iwe kumureba nabwo bakamubura bagasanga atari yo.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, nubwo yasinye imbanziriza masezerano na Police FC, we mu gihe Rayon Sports yamuha amafaranga bumvikanye yiteguye guhita asinya.

Hakizimana Muhadjiri yumvikanye na Rayon Sports ariko ntiyasinya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-muhadjiri-hakizimana-ntasinyire-rayon-sports-kandi-bamaze-kumvikana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)