CECAFA Kagame Cup izitabirwa na APR FC na Police FC yimuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CECAFA Kagame Cup 2024 igomba kwitabirwa n'amakipe abiri yo mu Rwanda, APR FC na Police FC yimuriwe amatariki.

APR FC ikaba izitabira iri rushanwa nk'ikipe yegukanye shampiyona y'u Rwanda ya 2023-24, ni mu gihe Police FC yo yandikiye CECAFA isaba ko yakemererwa kwitabira iri rushanwa.

Ni mu rwego rwo gufasha iyi kipe ya Polisi y'u Rwanda kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup izitabira kuko yegukanye igikombe cy'Amahoro.

CECAFA rero ikaba yemereye Police FC kuzitabira iri rushanwa ndetse binyuze mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA bamaze kuyoherereza ubutumire.

Iri urushanwa rikaba ryari riteganyijwe kuzaba tariki ya 6 Kamena kugeza tariki ya 22 Kamena mu Mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania.

Ubu yamaze kwimurwa aho izatangira tariki ya 10 Kamena ikazageza tariki ya 28 Kamena 2024 ikazabera Dar es Salaam ndetse na Zanzibar.

Express FC yo muri Uganda ni yo ifite irushanwa riheruka rya 2021 ubwo yatsindiraga ku mukino wa nyuma Nyasa Big Bullets yo muri Malawi 1-0.

APR FC na Police FC zizitabira CECAFA Kagame Cup



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-kagame-cup-izitabirwa-na-apr-fc-na-police-fc-yimuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)