CG Namuhoranye yagarutse ku mwihariko w'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 05 Kamena 2024 mu nama Nama ya Symposium igaruka ku mahoro, umutekano n'ubutabera, yabereye mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda.

CG Namuhoranye yavuze ko umuntu atahita yemeza neza ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni butanga umusaruro kuko hari aho bwagiye butsindwa ku mugaragaro ubutumwa bwo kurinda abasivili harimo no mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko hari impamvu zijya zitangwa zituma ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro butagera ku ntego zo kurinda abasivili, zirimo intego zitumvikana cyangwa zidashoboka, ubushobozi budahagije, ibibazo by'imiyoborere, umubare uduhagije w'abajya mu butumwa ndetse rimwe na rimwe n'ubumenyi bwabo budahagije.

Yavuze ko ibyo bibazo bishobora kuba bihari koko ndetse Loni igerageza kubishakira igisubizo ariko bikarangira hari hamwe na hamwe intego yo kurinda abaturage itagerwaho nk'uko biba ari inshingano, bituma havuka ibindi bibazo byinshi.

Ati 'Ese abajya muri ubu butumwa biteguye bate kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barengere ubuzima bw'abasivili? Ese baramutse bahuye n'imitwe yitwaje intwaro iteye abaturage, bagira umutima wo kurinda abo baturage bagabweho igitero? By'umwihariko niba byashyira ubuzima bwabo mu kaga?'

Yavuze ko n'iyo urebye ibihugu abajya muri ubu butumwa baba baturutsemo, nabwo havuka ibindi bibazo, kuko iyo hagize ubutumwa bwo kubungabunga amahoro butsindwa, uwo bibazwa ni 'ikitwa umuryango mpuzamahanga. Umuryango mpuzamahanga ni nde?'

'Haracyakenewe kumva impamvu aboherezwa kubungabunga amahoro batsindwa muri ubwo butumwa, kandi inshingano zabo zo kurinda abasivili zisobanutse, ubushobozi bahabwa buriyongera, bongererwa ubumenyi, kuki mu by'ukuri batsindwa?'

Yavuze ko impamvu yaba ari uko ibihugu runaka byohereza abashinzwe kugarura amahoro, ariko iyo batsinzwe byitirirwa ikintu kigari kitwa Loni, cyangwa umuryango mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko haramutse havuguruwe uburyo bikorwamo, aho kugira ngo ibihugu byinshi byohereze ababungabunga amahoro mu gihugu kimwe hanyuma ntihagire uwo byitirirwa, ko haramutse hoherejwe ab'igihugu kimwe byatuma babikora neza baharanira ishema ry'igihugu cyabo.

Yatanze ingero z'aho usanga hari ibihugu bihurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kandi bisanzwe bitumvikana iwabo, byagerayo bikanga gutahiriza umugozi umwe bigatuma ubutumwa bwo kubungabunga amahoro budatanga umusaruro.

Yavuze ko nyuma y'uko u Rwanda ruhise kugirana amasezerano n'ibihugu bimwe na bimwe byo koherezayo ababungabunga amahoro byatanze umusaruro ufatika uruta uwatanzwe n'iyo ari amasezerano ahuriweho n'impande nyinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye Félix,yavuze ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro rusange budatanga umusaruro ukwiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-namuhoranye-yagarutse-ku-bikoma-mu-nkokora-ubutumwa-bwo-kubungabunga-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)