Chairman: Mu ntare, intare y'ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Chairman Paul Kagame, yatangaje ko mu rugamba rwo kugeza u Rwanda ku iterambere, Abanyarwanda babaye intare, kandi bayoborwa n'Intare.

Byari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Chairman Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z'Abanyarwanda.

Mu ntare, intare y'ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman Paul Kagame ati 'Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z'ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo 'aho kumpa ingabo z'intama, ziyobowe n'intare, wampa intare ziyobowe n'intama'.'

Kagame yakomeje ati 'Ariko twe twarabirenze, FPR n'Abanyarwanda twagize ingabo z'intare ziyobowe n'Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z'intare n'ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk'intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w'intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z'intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.'

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n'abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n'inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

Ati 'Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n'abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko!

Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n'uko rwatereranwe, ariko binatewe n'uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.'

Yongeyeho ati 'Nk'uko rero mutahindutse, muri za ngabo z'intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.'

Umukuru w'Igihugu yakomeje ati 'Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n'intare z'uyu munsi cyangwa z'igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw'intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi.'

Yasobanuye ko mu ntare, intare y'ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

The post Chairman: Mu ntare, intare y'ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw'iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/chairman-mu-ntare-intare-yingore-ari-yo-ihiga-agaragaza-ko-mu-rugamba-rwiterambere-abagore-bakwiye-kuza-imbere-mu-kubaka-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=chairman-mu-ntare-intare-yingore-ari-yo-ihiga-agaragaza-ko-mu-rugamba-rwiterambere-abagore-bakwiye-kuza-imbere-mu-kubaka-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)