Chorale de Kigali yibutse abari abaririmbyi bayo 17 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe n'abarokotse bo mu miryango abo baririmbyi batandukanye bakomokagamo, abakunzi n'abanyamuryango ba Chorale de Kigali muri iki gihe.

Igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle ya Notre Dame de Citeaux, abagize iyi Korali bakomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Abari bitabiriye uyu muhango nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye muri Kigali no mu nkengero zayo, babanje kuganirizwa na Padiri Mukuru wa Saint Michel, Innocent Consolateur ku bihe bitandukanye by'amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo,Théogène Kagambire yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe n'abicanyi. Yavuze ko Ibuka izakomeza gushyigikira Chorale de Kigali mu bikorwa byose birebana no kwibuka izajya itegura.

Ati 'Nagira ngo mbihanganishe mu izina rya IBUKA. Muri iki gihe twibuka Ku nshuro ya 30 IBUKA irashimira leta y'ubumwe. Kwibuka ni igihe cyiza twahawe kugira ngo duhe agaciro abavandimwe bacu. Imyerere twagize nayo ntiyabaye shyashya. Iyo nka Chorale de Kigalli bamwe mu bari bayiyoboye baba bemera Imana baba bararokoye benshi kuko hari abari bakomeye mu mashyaka atandukanye.''

Yakomeje agaragaza mu myaka myinshi Abatutsi bagiye bahutazwa ariko ubu ibyo bikaba bitakiriho.

Pastor Aaron wavuze ahagarariye imiryango ifite abaririmbyi bibutswe, yashimangiye ko kuba Chorale de Kigali ifata umwanya ikibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso gikomeye cy'igihango bafitanye kandi ko aho bari babasabira.

Ati 'Ikindi muri ino myaka ndaryama ngasinzira. Twaratotejwe ariko ubu dufite amahoro. Nta mwana w'Umututsi wigaga ariko ubu dufite Leta y'ubumwe kandi ndayishimira.''

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko kwibuka abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano bihaye kandi batazatezukaho mu rwego rwo kubagaragariza ko umuryango bashinze uzirikana uruhare bagize mu gutuma ufite aho ugeze ubu.

Ati 'Uyu munsi twawuhariye kwibuka abantu bacu bashinze Korali igakura. Ntabwo ndi buvuge byinshi ndashima abo twibuka ubwabo kuko bakoze neza, Korali izahora ibaha ikuzo barabatwambuye ariko ntibatwambuye indirimbo zabo n'amateka yabo. Imiryango yabo ndayishimira. Imiryango y'abacu nimuze turirimbe kuko namwe muri abacu tuzabane kugeza tubasanze.''

Yakomeje avuga ko bibuka buri mwaka ariko ubu bwo bikaba byari umwihariko kuko babikoreye ahantu hanini. Ikindi yavuze ko bagifite imbogamizi zo kuba hari abantu baririmbaga muri iyi Korali bazize Jenoside bataramenya ngo nabo bajye babibuka.

Ati 'Icyo gihe ntikorwaga urutonde rw'uko binjiraga n'uko basohokaga.''

Yagaragaje ko nka Chorale de Kigali bagira ibyago by'ababibukira ku bagize uruhare muri Jenoside ntibibuke abashinze chorale bayizize.

Uwera Alice, wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu (Minubumwe), yavuze ko yifuriza iyi Korali gukomera kubera abayo yabuze.

Ati 'Ndabifuriza gukomera. Turazirikana abahoze ari abahanzi n'abaririmbyi ba Chorale de Kigali. Nyuma yo guhagarika Jenoside ihame ry'ubumwe bw'Abanyarwanda ryashyizwe imbere. Nyuma yimyaka 30 haracyari ibikomere ku mubiri no ku mitima, dushyize hamwe ntawe ukwiriye guheranwa namateka ashaririye twanyuzemo.''

Uyu muhango waranzwe n'igitaramo cy'indirimbo ziganjemo izahimbwe n'abahanzi ba Chorale bibukwa nka Saulve Iyamuremye wahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa mu Kiiliziya Gaturika.

Chorale de Kigali yabanje Misa yo gusabira abayihozeho batabarutse muri Jenoside
Abagize iyi korali bashyize indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Gisozi
Abagize Chorale de Kigali bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali
Chorale de Kigali yaririmbye ibihangano bitandukanye birimo indirimbo yahimbiye abayihozemo 17 bibukwaga bazize Jenoside
Bacanye urumuri rw'icyizere, bibuka abazize Jenoside bagize uruhare rukomeye kugira ngo iyi korali ibeho
Igikorwa cyo kwibuka abahoze muri Chorale de Kigali bitabye Imana muri Jenoside cyabereye mu Rwibutso rwa Kigali
Iki gikorwa kiba buri mwaka ariko kuri iyi nshuro cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Iyi Korali yaririmbye ibihangano bitandukanye birimo ibyahimbwe na bamwe mu bo bibukaga bazize Jenoside
Imwe mu ntego zituma iyi Korali yibuka harimo gukomeza gufasha bamwe bayirimo biganjemo urubyiruko rutazi amateka kuyasobanukirwa
Théogène Kagambira wari uhagarariye IBUKA mu karere ka Gasabo, yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa bateguye cyo kwibuka abahoze ari abanyamuryango bayo bishwe muri Jenoside
Padiri Innocent Consolateur yasabye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka gukomera ku bumwe, bakirinda ko Jenoside yakongera kubaho ukundi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chorale-de-kigali-yibutse-abari-abaririmbyi-bayo-17-bishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)