Chris Easy na Christopher bibwe kuburyo na mayo bazitwaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda; Chriss Eazy na Christopher bibiwe mu nzu y'umwe n'umuntu utaramenyekana aho yabatwaye mudasobwa ebyiri, ndetse aniba telefoni igendanwa ya Chriss Eazy.

Ubu bujura bwabereye mu rugo rwa Christopher aho atuye ku Kimironko mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2024 nk'uko byemezwa na Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy.

Giti yagize ati 'Twari kwa Christopher kuko murumuna we ukora amashusho y'indirimbo yari ari kudufasha kurangiza 'Sekoma' ya Chriss Eazy, twari mu cyumba bakoreramo baza kudusaba kujya kurya, mu gihe twari ku meza twagarutse dusanga imashini ebyiri na telefone ya Chriss Eazy bazitwaye.'

Ba nyiri kwibwa bari gucyeka ko baba bibwe n'umuntu waje bari kurya maze akinjira mu cyumba bari bari gukoreramo amashusho maze agatwara bimwe mu bikoresho byabo.

Amakuru ahari kandi avuga ko aba bahanzi bamaze kugeza ikirego cyabo mu Rwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, aho bategereje ikiza kuva mu iperereza.

The post Chris Easy na Christopher bibwe kuburyo na mayo bazitwaye appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/chris-easy-na-christopher-bibwe-kuburyo-na-mayo-bazitwaye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)