Chriss Eazy na Christopher bibwe ibikoresho b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri iki rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024 ahagana saa saba z'ijoro, ni bwo Junior Giti na Chriss Eazy bagiye mu rugo rwa Christopher ku Kimironko mu rwego rwo kurangiza umushinga w'indirimbo 'Sekoma' hagamijwe kuyinogereza mu mashusho (Colour Coreections).

J'Chrétien Munezero, Murumuna wa Christopher ni we wari umaze igihe ari gukora kuri iyi ndirimbo 'Sekoma' ya Chrissy Eazy. Uyu musore amaze igihe akorera indirimbo abahanzi banyuranye, cyane cyane mu bijyanye no kuzinogereza mu mashusho, ndetse yakoze ku ndirimbo z'abahanzi babarizwa muri MI Empire.

Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda ko ubwo bari bavuye muri 'Saloon' bagiye gufata amafunguro ari bwo abantu bataramenyekana binjiye mu nzu batwara machine ebyiri, ndetse na telefoni ya Chriss Eazy.

Yavuze ko muri ayo masaha bahise bajya gutanga ikirego ku rwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha ku Kimihurura. Ati 'Twari mu bikorwa byo gushyira akadomo ku mashusho y'indirimbo 'Sekoma' ya Chriss Eazy, turi mu rugo rwa Christopher. Ubwo twari tugiye gufata amafunguro, twagarutse muri 'Saloon' dusanga machine ebyiri na telefoni zibwe'.

Yavuze ko nta muntu n'umwe mu bo bari bari kumwe wigeze wumva abo binjira, kugeza no ku mukozi. Machine ya J'Chrétien Munezero yari ifite agaciro ka Miliyoni 3.5 Frw [Yari amaze amezi abiri ayiguze], Machine ya Chriss Eazy ifite agaciro ka Miliyoni 1.5 cyo kimwe na telefoni ye yo mu bwoko bwa iphone.

Junior ati 'Nyuma yo gutanga ikirego rero, twasubiye ku Kimihurura kugirango dukurikirane aho ikirego kigeze.' Mu byaburiye muri ziriya machine, harimo n'imishinga y'indirimbo ya Christopher.

Junior Giti avuga ko bari bamaze igihe bakora ku mashusho y'iyi ndirimbo 'Sekoma' ku buryo izi machine bitabonetse 'byaba ari akazi gakomeye kugirango twongere gusubira mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo'.

J'Chrétien Munezero uri gukora ku ndirimbo 'Sekoma' ya Chriss Eazy, niwe wakoze amashusho y'indirimbo 'Munda' ya Kevin Kade, 'Vole' ya Mukuru we Christopher, yagize uruhare kandi mu gutunganya umushinga wa Kigali Universe ubwo yerekanaga abahanzi babarizwamo.

Ni nawe wakoze indirimbo 'Hashtag' ya Christopher. Uyu musore mu 2018, yatsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi mu cyiciro 'Cinematography and Photography'.

Chriss Eazy yabuze umushinga w'indirimbo ye 'Sekoma' yari muri machine ya Munezero

Christopher ari mu bahanzi bari bafite indirimbo ziri muri machine yabuze


Junior Giti yatangaje ko batanze ikirego kuri RIB nyuma y'uko bibwe 


Chriss Eazy amaze iminsi ateguza abakunzi be indirimbo ye yise 'Sekoma'

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CHRISS EAZY

">

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA CHRISTOPHER

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143886/chriss-eazy-na-christopher-bibwe-ibikoresho-bifite-agaciro-karenga-miliyoni-6-frw-143886.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)