Chriss Eazy yifashishije Kayumba Darina mu ndirimbo ye 'Sekoma' (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Sekoma' yifashishijemo Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w'u Rwanda mu 2022.

Ni indirimbo igaruka ku nkuru y'umusore uba ukunda umukobwa agakora buri kumwe cyose ngo amwereke ko amukunda ariko umukobwa ntabibone.

Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya 'Afro Gako' ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Element ufatwa nka nimero ya mbere mu batunganya amajwi y'indirimbo mu Rwanda, inononsorwa na Bob Pro, ikaba yaranditse na Chriss Eazy afatanyije na Element, Junior Rumaga, Junior Giti na Dylan Kabaka.

Amashusho y'iyi ndirimbo yayobowe na Sammy Switch, Chriss Eazy aba ari we uhuza amashusho aranayatunganya (Edit).

Mu mashusho y'iyi ndirimbo Chriss Eazy yifashishijemo Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w'u Rwanda mu 2022, akaba inshuti magara ya Umuhoza Emma Pascaline umaze igihe avugwa mu rukundo na Chriss Eazy.

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo kwifashisha Kayumba Darina mu mashusho kuko yasanze ahuye n'umukobwa yifuzaga gushyiramo kandi ko bitewe n'izina afite bizatuma ikundwa cyane.

Mu ikorwa ry'iyi ndirimbo Chriss Eazy yahuriyemo n'ibizazane birimo no kuba yaribwe Telefoni, ibi byabaye mu minsi yashyize ubwo uyu muhanzi yarimo gutunganya amashusho no kuyanoza mu buryo bw'amabara (Coloring) ngo izasohoke igaragara neza.

Mu gutunganya Amabara y'amashusho y'iyi ndirimbo, Chriss Eazy yiyambaje Uniquo murumuna w'umuhanzi Christopher usanzwe ukora ibikorwa byo gutunganya amashusho y'indirimbo, ubwo bari bari gutunya aya mashusho bibwe imashini ebyiri ndetse na Telefoni ya Chriss Eazy bihageze arenga Miliyoni 3.

Chriss Eazy yifashishije Kayumba Darina mu mashusho y'indirimbo Sekoma

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/chriss-eazy-yifashishije-kayumba-darina-mu-ndirimbo-ye-sekoma-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)