Colonel Mugisha yasabye urubyiruko kubaho ubuzima bufite icyerekezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho mu kiganiro yatangiye mu Nteko Rusange ya 26 y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Dukomere ku murage wacu', cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village kuri uyu wa 14 Kamena 2024.

Iyi nteko yitabiriwe n'urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere dutandukanye rusaga 1000, abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye n'abandi.

Col Mugisha yasabye urubyiruko kurangwa n'ibintu bine by'ingenzi birimo gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda, kugira imitekerereze yagutse, kwiyemeza no guhanga amaso ibibazo birureba bagahangana na byo ntibabihunge. Yaboneyeho kandi kubibutsa gukoresha amahirwe bafite neza.

Yagize ati 'Muharanire kugira ubuzima bwiza, mwirinda ibiyobyabwenge n'ibisindisha kuko ntawe tuzi wateye imbere ngo ahemberwe ko ari umuhanga mu kunywa inzoga cyangwa gukoresha urumogi. Ahubwo muharanire kubyaza umusaruro amahirwe mufite mushake ubumenyi,"

"Mube abahanga, muhange udushya, mube abantu Isi ikeneye, tuzanezezwa no kubona urubyiruko rw'u Rwanda rukora mu bigo bikomeye ku Isi, muri na ba rwiyemezamirimo babasha gutanga akazi ku bandi.''

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwavuze ko rwanyuzwe n'impanuro rwahawe ndetse ko rwarushijeho kumva uruhare rwabo mu gukomeza kubaka Igihugu no kukirinda ko cyasubira aho cyavuye. Rwiyemeje kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga mu guhashya urwango.

Umwe muri uru rubyiruko witwa Rudahusha Mireille, waturutse mu karere ka Kayonza, yavuze ko urubyiruko ruzakomeza kwigira ku ndangagaciro zaranze ingabo za FPR Inkotanyi mu kubohora igihugu zirimo gukorera mu bumwe n'izindi. Ati 'Bitwereka ko ari twe dukwiye kugena ahazaza.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait, yavuze ko muri iyi nama ngarukamwaka ari ho abahagarariye ibyiciro by'urubyiruko bitandukanye bahurira hamwe bakareba ibikorwa bakoze uwo mwaka, bakaboneraho kugena gahunda y'umwaka uzakurikira.

Yavuze ko icyo biteze ku rubyiruko ari ugutanga umusanzu mu guteza imbere gahunda za Leta, kugira imyitwarire myiza no kugira uhurare rwabo mu matora.

Iyi nama yasojwe n'umuhanzi Riderman wasusurukije uru rubyiruko, aririmba indirimbo zakanyujijeho zirimo 'Niko Nabaye', 'Ntakibazo', 'Mambata' na 'Ikinyarwanda'.

Urubyiriko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw'igihugu rwahuriye muri iyi Nteko rusange.
Iyi Nteko y'urubyiruko yari yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Ibyishimo byari byose muri uru rubyiruko
Colonel Mugisha yasabye urubyiruko kubaho ubuzima bufite icyerekezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/colonel-mugisha-yasabye-urubyiruko-kubaho-ubuzima-bufite-icyerekezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)