COPEDU PLC yakanguriye abakiliya bayo gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, Uwingabire Solange, yagarutse kuri serivisi z'inguzanyo yerekana ibanga umukiriya yakoresha akagenda azamuka mu bucuruzi akoresheje inguzanyo.

Ati''Umukiliya ashobora guhera ku nguzanyo isanzwe akoresha mu bucurizi, ndetse akagira decovert iyunganira aho biri ngombwa, mu gihe ufite ibicurizwa muri gasutamo bigakorwa n' umurabyo uratinda uboneka mu minsi itatu uru rugendo rwose uko ugenda uzamuka wishyura neza ukaba Wabasha no gutuza umuryango binyuze mu nguzanyo y'inzu ''mortgage loan''dore ko kuri ubu umukiliya ashobora kubona agera kuri Miliyoni 507 Frw icyarimwe''.

Solange yongeye gutinyura abacuruzi gukangukira gukorana na Banki ko ari amahirwe bafite muri COPEDU Plc izabafasha kugera mu iterambere rirambye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri COPEDU Plc, Nyangezi Joseph, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru yashimiye abakiliya ko ari bo bagize uruhare mu iterambere ry'iki kigo ndetse avuga ko hari gushyirwa imbaraga muri serivisi z'ikoranabuhanga nkuko byagiye bisabwa n'Abakiliya mu bihe bitandukanye.

Ati 'Twashyize imbaraga muri Mobile na internet banking aho umukiliya akoresha konti atavuye aho ari. kuri ubu ushobora kwakira cyangwa kohereza kuri MoMo cyangwa muzindi Banki akoresheje e-Kash. Hari n'uburyo bwa RIPPS ''transfer'' ukohereza amafaranga akagera k'uwo uyoherereje mu gihe gito ntankomyi kandi muri banki zose.'

Abakiriya b'iki kigo baboneyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo n'ubuyobozi bwa Copedu Plc ndetse bizezwa ko ibyifuzo byabo bigeye gusuzumwa bigahabwa umurongo.

Umucuruzi witwa Nsengiyumva Emmanuel umaze imyaka irindwi akorana na COPEDU yashimye uburyo iki kigo cy'imari cyegera abakiriya bacyo kikabasobanurira neza serivise z'imari bagatera imbere.

Yagize ati 'Iyo uri umukiriya wa Copedu Plc irakwegera ikakugira inama ikakwereka ingazi wanyuraho ngo ubashe gutera imbere. Natse inguzanyo mu bihe bigoye bya Covid-19 barayimpa ndayishyura ubu bampaye iya kabiri ndi kuyikoresha na yo kandi ubucuruzi bwanjye buri kugenda bwaguka'.

COPEDU PlC yasezeranyije abakiliya ko mu gihe gito bazashyirirwaho uburyo bwa ''Agency Banking'' kuko bigeze kure bitegurwa kugira ngo boroherezwe.

COPEDU Plc n'ikigo cy'imari kimaze imyaka irenga 26 gitanga serivisi zo kwizigama n'inguzanyo kuri ubu gifite amashami 11 hirya no hino mu gihugu.

COPEDU PLC yakanguriye abakiliya bayo gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga
COPEDU PLC yasabanye n'abakiliya bayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yakanguriye-abakiliya-bayo-gukoresha-serivisi-z-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)