Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abadepite byatangiye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, aho bizasozwa tariki 13 Nyakanga 2024.
Biri kugera mu turere dutandukanye tw'u Rwanda, aho abiyamamaza bagenda bagaragariza abaturage ibyo bazabakorera nibabatora bakabafasha gutsinda. Buri mukandida aragerageza kwigwizaho amajwi, no kumvisha abaturage ko ariwe ukwiye gutsinda.
Ni ibikorwa biri kwitabirwa n'ibihumbi by'abantu baba banyotewe no kwirebera abakandida. Muri uru rugendo, abahanzi bifashishwa mu gususurutsa abaturage mbere na nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida.
Mico The Best ndetse na Confy bataramiye ibihumbi by'abantu bari bakoraniye ku kibuga cya Rwinkavu muri Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Aba bahanzi bombi bifashishije indirimbo z'abo zakunzwe mu bihe bitandukanye batanga ibyishimo.
Nka Confy yaririmbye indirimbo ye yise 'Igikwe' yakoranye na Gabiro Guitar. Iyi ndirimbo uyu musore aherutse kuyivugurura ayihuza no kwamamaza Paul Kagame. Ni ubwa mbere agaragaye aririmba mu ruhame, nyuma y'uburwayi bwibasiye isura ye.
Ni mu gihe Mico The Best yaririmbye indirimbo 'RPF dufite Papa' yitegura gushyira hanze, 'Igare' ndetse n'izindi ze zakunzwe. Yabwiye InyaRwanda, ko bakiriwe neza n'abaturage bo muri Kayonza mu mwanya bari bahawe.
Ati "Abaturage batwakiriye neza cyane, bishimiye uko twabataramiye nubwo umwanya wari muto ariko twakoresheje igihe cyacu neza. Nyuma ya Kayonza, tugomba gukomereza mu Karere ka Bugesera n'ahandi."
Ubwo Mico The Best na Confy bataramiraga mu Karere ka Kayonza, umuhanzi Senderi Hit na Kevin Kade baririmbiraga mu karere ka GatsiboSenderi yisunze indirimbo ze zirimo 'Twaribohoye', 'Tuzarinda Igihugu', 'Kagame ntacyo twamuburanye', 'Nzabivuga' n'izindi yongeye gushimangira ko ari 'umuhanzi w'abaturage' kuko yabyinanye nabo biratinda.
Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera gutaramira muri Gatsibo, Akarere gahana imbibi n'aho akomoka. Ati "Banyakiriye neza bidasanzwe, mbese byari ibihe by'urwibutso kuri njye. Nk'umuhanzi wari umwanya mwiza wo kwamamza abakandida Depite b'umuryango FPR Inkotanyi."
Senderi yaherukaga kuririmba mu bikorwa byo Perezida Kagame byabereye i Muhanga mu Majyepfo y'u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kamena 2024. Icyo gihe yavuye ku rubyiniro atanze ibyishimo abisikana n'abarimo Butera Knowless, King James n'abandi.
Umuhanzi Kevin Kade uherutse muri Kenya mu bikorwa byo kurangiza indirimbo ye na Omario yigaragaje abo muri Gatsibo. Uyu musore yisunze indirimbo zirimo 'Jugumila' yakoranye na Chriss Eazy na Dj Phil Peter, ivumbi riratumuka muri Gatsibo.
Yanaririmbye indirimbo ze nka 'Munda', 'Umuana' n'izindi. Yabwiye InyaRwanda, ko byari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yongeye gutaramira muri Ntara. Ati "Mu ijambo rimwe navuga ko byari ibyishimo cyane. Nakunze uburyo abo muri Gatsibo banyakiriye."
Umuraperi Danny Nanone we yataramiye mu Karere ka Rwamagana. Yisunze indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe nka 'Confirm', 'My Type', 'Tubiziranyeho', 'Ikirori' ndetse na 'Soldier' yatanze ibyishimo ku bihumbi by'abantu bari bategereje kumva imihigo y'abakandida b'umuryango FPR Inkotanyi.
Abakandida-Depite biyamamarije iyi myanya mu Karere ka Rwamagana bari batatu, barimo Nabahire Anastase, Uwineza Beline na Mpinganzima Aline Benigne. Mu kwiyamamaza bagize bati ''Buri wese azatore yibuka neza ko Perezida mwiza akora neza afite Intore nkamwe, Inteko Ishinga Amategeko irimo abantu be, basobanukiwe ko inzego zikora neza'
Kevin Kade na Mico bahuje imbaraga bataramiye abari bakoraniye muri Gatsibo mu kwamamaza akandida-Depite
Mico The Best yatangaje ko banyuzwe no gutaramira mu Karere ka Kayonza mu rugendo rwo kwamamaza Abakandida-Depite
Confy yongeye gutaramira abakunzi be nyuma y'igihe kirekire- Aha yahuriye ku rubyiniro na Mico The Best
Â
Mico The Best afatanyije na Confy basusurukije ibihumbi by'abantu mu Karere ka Kayonza
Confy aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye yise iriho indirimbo nka 'Dimension'
Umuraperi Danny Nanone uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Amanota'Â yataramiye mu Karere ka Rwamagana/Ifoto: KT
AMAFOTO: The New Times