Diamond Platnumz yemeye kongeresha Zuchu amabere ariko amuha isezerano rimwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz yemeye gutera inkunga Zuchu bavugwa mu rukundo (nubwo hashize iminsi bizwi ko batandukanye) inkunga yo kujya kwibagisha bakamwongerera amabere bizwi nka 'plastic surgery'.

Ni muri video Zuchu yashyize ku Snapchat (bitazwi igihe yafatiwe kuko bari barashwanye), yasabaga Diamond ko yamutera inkunga akajya kwibagisha.

Diamond Platnumz yamwemereye amubwira ko nta kibazo ariko amusezeranya ko atazigera amusura muri cyo gihe ari mu bitaro yarabazwe.

Muri 2023 Diamond yagaragaje ko ibintu byo kwibagisha abantu bagahindura imiterere atabishyigikiye.

Icyo gihe yifashishije ifoto ya Michael Jackson avuga ko atigeze yihinduza imiterere ye maze iherekezwa n'amagambo agira ati "bamwe mu bagore baribagisha ariko bakamera nk'aho ari karemano."

Mu bagore bane baheruka gukundana na Diamond Platnumz, Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Wema Sepetu bose bavuzweho kuba baribagishije bagahindura imiterere y'imibiri ya bo.

Diamond Platnumz yemeye gutera inkunga Zuchu akajya kwiyongeresha amabere



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yemeye-kongeresha-zuchu-amabere-ariko-amuha-isezerano-rimwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)