Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko ni yo yava mu muziki yakomeza akabaho kuko ubucuruzi bwe akora bumwinjiriza kurusha umuziki.
Uyu muhanzi yavuze ko iyo umuntu akura n'inshingano ziyongera bityo ko aba agomba kwagura ibyo akora.
Ati "Kugira ngo ukure, ugomba kugira ibintu biguha amafaranga menshi, atari byo nari kuva mu muziki."
Aha ni ho yakomeje avuga ko ubucuruzi akora ari bwo bumuha amafaranga menshi kuruta umuziki.
Ati "Ubucuruzi mfite ubu burinjiza amafaranga menshi kurusha ay'umuziki nkora."
Nyuma y'umuziki akora, Diamond afite inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby (WCB), akaba afite imigabane muri Wasafi Radio &TV, yamamaza kandi inzoga, amasosiyete y'itumanaho n'abindi.