Diane Rwigara yitandukanyije n'amagambo rutwitsi ya nyina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa Diane yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 11 Kamena 2024, yagize ati 'Ibyo umubyeyi wacu atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite. Yaba njye, cyangwa basaza banjye, ntaho duhuriye na byo.'

Ni nyuma y'aho Adeline uvuga ko atari mu Rwanda muri iyi minsi, atangarije kuri umwe mu miyoboro ya YouTube y'abarwanya Leta y'u Rwanda inkuru y'urupfu rw'umugabo we, Assinapol, yo mu 2015.

Polisi y'u Rwanda yasobanuye ko imodoka ya Mercedes Benz yarimo Assinapol yagonzwe n'ikamyo i Gacuriro mu Karere ka Gasabo, mu ijoro rya tariki ya 3 rishyira iya 4 Gashyantare 2015, gusa Adeline muri iki kiganiro yatangaje ko yiboneye ko ibimenyetso bigaragaza ko yishwe na Leta.

Yagize ati "Ku itariki ya 4/2/2015 ni ho bishe umutware wanjye Rwigara Assinapol, yicirwa mu maso yanjye n'uyu mwana wanjye Anne Rwigara Uwamahoro, yicwa n'ubutegetsi buriho bwa FPR Inkotanyi. Icyo kizahora kivugwa iteka ryose kuko ni ibyo nahagazeho.'

Adeline yatangaje ko umukobwa we, Anne Rwigara, wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2023, yari afite amakuru menshi ku rupfu rwa se.

Icyakora benshi bakomeje kwibaza ibijyanye n'uku gusubiranamo hagati y'uyu muryango, ubusanzwe wahoze ugaragaza guhuza ku ngingo zitandukanye.

Icyo kwibaza ni ukumenya impamvu abantu bakwizera amagambo ya Adeline Rwigara mu gihe n'abana be ubwabo batamwizera. Niba avuga ibyo umuryango we wamagana, ni gute atekereza ko abandi Banyarwanda bamwizera?

Ikindi kiri kwibazwa ni ukumenya niba uyu mubyeyi atarimo gukoresha urupfu rw'umugabo we mu nyungu ze bwite. Ibi bishingira kuri iki nyine cy'uko avuga ibihuha by'amakuru y'umugabo we, wenda ibi bihuha bikaba bifite intego yo kumufasha kugera ku zindi nyungu, dore ko yivugiye ko atakiba mu Rwanda.

Nubwo tutabihamya, ariko nanone twagiye tubona abantu benshi bahitamo kubeshya kugira ngo babone ibyangombwa byo gutura mu bihugu by'u Burayi, rimwe na rimwe ugasanga babibonye kubera ayo makuru atari yo batanze.

Uretse kubona ibyangombwa, kubeshyera u Rwanda bitunze benshi badakora iyo mu Burayi, ari nayo mpamvu tutatungurwa mu gihe n'uyu mubyeyi yaba agamije kwerekana ko yarenganye, akifuza kugirirwa impuhwe n'abazungu bakamutunga yiyicariye, kabone nubwo byasaba kubeshyera igihugu cye.

Gusa ikidashidikanywaho ni uko ubuziranenge bw'amakuru yatanze bukemangwa, kuko iyo buza kuba ari ukuri, abana be bari gufata iya mbere mu kumushyigikira.

Diane Rwigara yitandukanyije n'amagambo ya nyine, Adeline Rwigara
Adeline Rwigara yatangaje ko umugabo we atishwe n'impanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-rwigara-yitandukanyije-n-ibyo-nyina-yatangaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)