Dj Brianne yabatijwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gateka Esther Brianne wamenyekanye mu ruganda rw'imyidagaduro nka Dj Brianne yabatijwe mu mazi menshi.

Dj Brianne umaze kubaka izina mu kuvangavanga imiziki, yabatijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 muri Elayono Pentecost Blessing Church.

Akaba yabatijwe na Prophet Ernest Nyirindekwe, ni nyuma y'igihe gito ahishuye ko agomba kubatizwa akavuka bushya.

Muri Mata 2024, Dj Brianne yabwiye ISIMBI ko ashaka kubatizwa ubundi akavuga ibyiza Imana yamukoreye.

Ati "Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.'

Abatijwe nyuma y'iminsi amaze kubagwa aho yabazwe inshuro ebyiri, bivugwa ko yari afite uburwayi bwo mu nda ari bwo yabazwe.

Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy'ubuzima bitewe n'ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

Dj Brianne yari amaze iminsi atangaje ko yifuza kubatizwa
Dj Brianne yabatijwe mu mazi menshi
Prophet Ernest ni we wabatije Dj Brianne
Ababatijwe bose kuri iki Cyumweru

AMAFOTO: SHEMA Aine Julien / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-yabatijwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)