Djihad Bizimana yahaye igikuta umunyamakuru wa Benin wari umwishongoyeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Djihad Bizimana yasubije umunyamakuru wa Benin wari umwiyemeyeho ko u Rwanda atari igihugu cy'umupira w'amagurua, amwibutsa ko na Benin yiratana iri muri ako gatebo irimo.

Hari mu kiganiro n'itangazamakuru cyaraye kibaye kigaruka ku mukino w'umunsi wa 3 w'itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ni umukino uteganyijwe kuba saa 21h00' zo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 ukabera muri Côte d'Ivoire kuri Stade Félix Houphouët Boigny aho Benin yakirira Amavubi.

Ubwo abakapiteni n'abatoza bari mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka kuri uyu mukino, umunyamakuru wa Beni yabajije kapiteni w'Amavubi, Djihad Bizimana niba badatewe ubwoba na Benin kubera ko u Rwanda atari igihugu cyizwi mu mupira w'amaguru.

Djihad akaba yatunguranye amuha igisubizo cyashimishije benshi mu banyarwanda aho yamubwiye ko na Benin atari igihugu cy'umupira.

Ati "Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari igihugu cy'umupira w'amaguru, ariko na Benin na yo ni ko imeze, ni byiza kuko umukino uzaba ari 50/50, ntabwo ari nk'uko twaba tugiye gukina na Maroc, turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y'umukino."

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n'amanota 4, Afurika y'Epfo ifite 3, Nigeria, Lesotho, Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin ifite 1.

Djihad Bizimana igisubizo yasubije umunyamakuru wa Benin cyashimishije benshi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-bizimana-yahaye-igikuta-umunyamakuru-wa-benin-wari-umwishongoyeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)