Donald Trump: Nyuma yo gushaka kurimbura burundu TikTok, ubu nawe yayigezeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba umaze iminsi ukoresha telefoni igendanwa ndetse n'imbuga nkoranyambaga wagiye ubona cyangwa na nubu ubona amashusho ari kugenda akwirakwizwa y'abantu basubiramo amajwi y'abandi ariko bakagaragaza amashusho yabo, babyina cyangwa se bakora utundi tuntu. Ayo mashusho y'igihe gito aturuka muri TikTok app iri kugenda ikoreshwa n'abantu benshi muri iyi minsi ndetse n'ibyamamare byo mu myidagaduro ndetse n'ibyo muri politike n'ubwo bamwe batinze kuyikoresha.

Iyi App rero yashushe nk'ihabwa agaciro cyane ubwo uwhoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America mu mu mukino wa UFC (Ultimate Fighting Championship) wabaye tariki 1/6/2024 anahita asohora videwo(amashusho) avuga ati: 'Ni iby'icyubahiro'. Aya mashusho amaze kurenza abayarebye miliyoni mirongo itandatu n'imwe kandi aracyarebwa.

Aya mashusho kandi yagaragayemo CEO Dana White ari nawe wabanjije kuvuga ati: 'Perezida ari kuri TikTok', Undi agasubiza ngo : 'Ni ibyagaciro'.

Uyu muperezida yigeze kurwanya TikTok ikoreshwa ryayo ku butaka bwa Amerika ndetse no mu bihugu bakoranaga ariko biramunanira kuko abenshi batangiye kuzajya bakoresha uburyo bwa VPN n'ubundi barakomeza barayikoresha.

Ni iby'agaciro koko nk'uko abyivugira; dore ko amatora abitabira cyane ari urubyiruko, abenshi rero bakavuga ko ari amaco yamujyanyeho akeneye ko urubyiruko rumwumva kandi rukamushyigikira.

Ibitekerezo byawe birakenewe ahabugenewe niba iyi nkuru hari icyo ikubwiye cyangwa se n'iba hari iyindi nkuru ukeneye kutugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara.

LUKE HALES / GETTY IMAGES

The post Donald Trump: Nyuma yo gushaka kurimbura burundu TikTok, ubu nawe yayigezeho appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/donald-trump-nyuma-yo-gushaka-kurimbura-burundu-tiktok-ubu-nawe-yayigezeho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=donald-trump-nyuma-yo-gushaka-kurimbura-burundu-tiktok-ubu-nawe-yayigezeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)