Dore imyaka nyayo washyingirwamo ukaba wirinze za gatanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kwibaza ku ngingo y'imyaka ikwiye umuntu yashyingirirwamo akaba yirinze kuzatana n'uwo bashakanye kimwe n'uko nanjye mbyibazaho akaba aribyo byanteye kubishakisha ndetse no kubaza abahanga nkabona kubategurira iki kiganiro.

Iyi ngingo ni imwe mu zitavugwaho rumwe hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo ubumenyi, imyumvire y'abantu,  ndetse n'imico yabo, ariko ubushakashatsi na bwo hari icyo buyivugaho nkuko twabibacukumburiye.

Hari bwinshi bwakozwe ariko reka tubahitiremo ubu bwakozwe n'inzobere mu mibereho n'imibanire y'abantu Nicholas H. Wolfinger, wo muri Kaminuza ya Utah yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko abafite imyaka y'ubukure iri hagati ya 28 na 32, ari bo baba bafite amahirwe menshi bidashidikanywaho yo gushyingiranwa ntibatandukane uko biboneye.

Ubu bushakashatsi yabukoreye ku baturage bo mu gihugu cye, mu isesengura ryifashishije amakuru y'ibyavuye mu ibarura rusange ryo hagati y'umwaka wa 2006 na 2010, na 2011-2013, ryagarukaga ku bijyanye n'ubwiyongere bw'abatuye icyo gihugu (National Survey of Family Growth- NSFG).

Uyu mugabo yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abari mu myaka 28-32 badapfa gutandukana mu buryo bworoshye, harimo kuba muri iyo myaka ari bwo abantu baba bataragira za gatanya za mbere zibasigira abana, ngo umuntu abe yakongera gushaka afite abana batuma igihe yakageneye umukunzi we akimugabanya na bo, ngo bibe byagira uruhare mu kutumvikana kwabo.

Ikindi ni uko baba bamaze kumenya gufata imyanzuro no kwisobanukirwa, ku buryo baba bumva neza ko bahisemo kubakana ubuzima n'umuntu aho kuyoborwa n'amarangamutima.

Hari kandi kuba muri iyo myaka ari bwo abantu mu bihugu bimwe na bimwe baba bamaze kwiyubaka mu bushobozi bw'amafaranga ndetse n'imitungo, ku buryo umubano wabo udakunze guhungabanywa n'ibirimo ubukene.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko ibyago byo gutandukana byiyongera cyane ku bashakana barengeje imyaka 32, ndetse bikiyongera ku kigero cya 5% buri uko hiyongereyeho umwaka nyuma y'iyo.

Ikitonderwa: Ubu bushakashatsi ntibwibasira abantu bashobora kuba barashatse mbere y'iyo myaka cyangwa bakayirenza batarashaka, kuko buri wese ashobora kugira impamvu zumvikana zatumye abikora mbere cyangwa nyuma y'icyo gihe.

The post Dore imyaka nyayo washyingirwamo ukaba wirinze za gatanya appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/dore-imyaka-nyayo-washyingirwamo-ukaba-wirinze-za-gatanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dore-imyaka-nyayo-washyingirwamo-ukaba-wirinze-za-gatanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)