Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi wa Kane w'ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza n'ishyaka Green Party ahagarariye mu matora y'Umukuru w'Igihugu, berekeje mu karere ka Kirehe gusobanurira abaturage ibyo bazabagezaho mu gihe baba babatoye.

Nk'uko bigize 'Manifesto' yabo, abashyushyarugamba batangiye basusurutsa abantu ariko bagenda bavangamo no gusobanurira abaturage ibyo bazabakorera byose mu gihe baba bayoboye igihugu ndetse bakagira n'imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abaturage bo mu karere ka Kirehe bitabiriye ku bwinshi cyane ko igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye mu masaha ya nyuma y'akazi, abantu benshi bazaga kureba ibiri kubera mu murenge wabo.

Nk'uko byagenze mu tundi turere, bamwe mu bakandida depite bari kubasha ugera kuri site berekwa abantu kugira ngo nibabatora bazabe bazi amwe mu masura yabo batoye bitari ugutora ishyaka gusa.

Abwira abaturage bo mu karere ka Kirehe ibyo azabagezaho, Dr Frank Habineza yavuze ko icyo ashyize imbere ari uguca inzara burundu ku buryo umuturage wese azabasha kurya gatatu ku munsi,akaba ariyo mpamvu azwi nka 'Kimaranzara'.

Dr Frank Habineza yatangaje ko akarere ka Kirehe ari akarere akunda cyane kandi yagakoreyemo imirimo myinshi haba akiri Umudepite ndetse no mu zindi gahunda zitari iz'Abadepite. Ibyo bituma yiyumva ko ari mu rugo iyo akagezemo.

Dr Frank Habineza yijeje abaturage b'Akarere ka Kirehe ko naramuka atowe azongera ubukerarugendo muri aka karere bushingiye ku muco nyarwanda harimo imigongo ku buryo hagera amazi meza.

 

Dr Frank yagize ati 'Muba mufite imiyoboro y'amazi ariko nta mazi arimo ndetse ahandi nta miyoboro ihari. Mu Itegeko Nshinga harimo ko buri muturage wese afite uburenganzira bwo kubona amazi meza cyane cyane ku baturage bo mu karere ka Kirehe. Byibuze buri muntu azajya abona amajerekani 5 ku munsi nta kiguzi.'

Yavuze kandi ko Leta iramutse ibyemeye ari ibintu byakunda ko nta kinaniranye kirimo ahubwo ibyo bisaba ubushake. Aha yatanze urugero ko mu mwaka wa 2017 biyamamaje bavuga ko buri munyeshuri azajya ahabwa ifunguro ku ishuri benshi bakumva ko bidashoboka ariko byaje gukunda.

Umwe mu baturage twavuganye utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko muri aka Karere hari amazi ariko akiri make bisaba ko utugari tujya ibihe mu kuvoma kugira ngo bayasaranganye.

Uwo muturage yagize ati 'Amazi arahari ariko ni make bisaba gusaranganya. Iyo amazi aje, tuvoma menshi tukayabika kuko niba bayohereje mu kagari kamwe, undi munsi bayohereza mu kandi karere. Byibuze iyo amazi aje umuntu avomera iminsi ibiri.'

Uyu muturage yavuze ko iyo amazi ashize mbere y'uko agaruka bayagura mu baturanyi ku mafaranga 50  Frw  ku ijerekani imwe cyangwa se bakayagura n'abanyonzi baba bayakuye kure aho ijerekani imwe bayishyura amafaranga ari hagati ya 300 Frw na 200 Frw,aha ni mu gihe cy'imvura. Ku mazi asanzwe atangwa  na Leta, igiciro ni 20 Frw  nk'ahandi hose mu gihugu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144360/dr-frank-habineza-yasezeranyije-abaturage-ba-kirehe-amazi-meza-nibamutora-144360.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)