Dr Frank Habineza yemeje ko natorwa azagabanya inyungu z'amabanki ntizirenge 12% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Ngororero asaba abaturage kumutora kugira ngo azagabanye inyungu ku nguzanyo zitangwa n'amabanki.

Dr Habineza yagaragaje ko hari ikibazo cy'inyungu ihanitse ku nguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari (Banki) bidindiza ishoramari bikanateza cyamunara nyinshi n'ibihombo bikabije mu baturage.

Ati 'Dufitanye ikibazo n'amabanki mu Rwanda, asigaye ashaka inyungu irenze. Ujyayo ushaka inguzanyo ya miliyoni imwe ugasanga baguciye ebyiri watinda gakeya ugasanga zigeze muri eshatu watinda gato ukabona ikibanza cyawe barakijyanye. Twumva yuko izo nguzanyo z'amabanki nazo tugomba kuzigabanya. Banki ntizizahombe ariko ntizinyunyuze imitsi y'abaturage.'

Yagaragaje ko hari ubwo banki zitangaza inyungu zitandukanye mu gihe abazibitsamo bo baba bari mu bihombo bitewe n'inyungu iba iri hejuru ku nguzanyo bazifatamo.

Ati 'Tujya twumva amabanki avuga ngo yungutse za miliyari ariko abo yungukiraho barahombye, bateje cyamunara inzu yaragiye, abana barandagaye, bari mu bukode kandi waragiyeyo ushaka no gukora. Twumva ko izo nguzanyo zigomba gutangwa ku nyungu iri hasi.'

Yashimangiye ko mu isesengura ryakozwe n'ishyaka rya Green Party bagaragaje ko nibura inyungu ku nguzanyo idakwiye kurenga 12% kandi ko byazatanga umusaruro ku mpande zombi.

Ati 'Ibyo mbabwira ni ibintu nziko bishoboka. Hari ibihugu bimwe na bimwe usanga bitanga inguzanyo ifite inyungu ya 8%. Iyo byarenze bikaba 10% cyangwa 12% kandi ayo amabanki arunguka natwe mu Rwanda ntidushaka ko bahomba ariko bunguke natwe dutera imbere.'

Dr Frank Habineza yongeye kugaragaza ko azirikana abaganga ku buryo nibatorwa bazabazamurira umushahara bikazamura imibereho myiza y'abaturage.

Yagaragaje ko kandi nubwo yari yaravugiye abakora mu nzego z'umutekano bakabongerera umushahara ariko yongeye kubatekerezaho ku buryo bakongezwa umushahara bijyanye naho iterambere rigeze.

Ku birebana n'umutekano w'Igihugu Dr Habineza yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubaka inzego z'igisirikare n'izindi z'umutekano hagurwa ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi byifashishwa mu kurinda umutekano.

Yongeye kubwira abaturage bo mu Karere ka Ngororero ko bazashyiraho Inama Nkuru y'Igihugu y'Umutekano (National Security Council/Conseil National de Securité) nk'urwego ruzafasha inzego z'ubuyobozi za gisivile n'inzego z'umutekano gufatanya mu gukemura no gukumira ibibazo by'umutekano n'abasivile babigizemo uruhare.

Yongeye gushimangira ko Abanyarwanda bakwiye kunga ubumwe bakiteza imbere, birinda amacakubiri kuko asubiza inyuma igihugu.

Dr Habineza yavuze ko yanga akarengane kurusha ibindi byose bityo ko natorewe kuba Umukuru w'Igihugu nta muntu uzongera gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Biteganyijwe ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizakomeza kuri uyu wa 30 Kamena 2024 mu Karere ka Huye.

Dr Frank Habineza yasabye abaturage kumuhundagazaho amajwi
Green Party yijeje abaturage ko nibayitora izabakemurira ibibazo mu buryo burambye
Ubwo Frank Habineza yageraga muri Ngororero yakiriwe n'abaturage benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yemeje-ko-natorwa-azagabanya-inyungu-z-amabanki-ntizirenge-12

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)