Dr Habineza yijeje Abanyarwanda gukora ubuvugizi, Loni igashyiraho ikigega cyahariwe Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega.

Iki gikorwa cyari giteganyijwe gutangira saa 14:00 ariko gitangira zirenzeho imonota 20. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, niwe watanze ikaze ku bari aho bose, yemeza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

Dr Habineza yagize ati 'Hari ibyo dushaka kuzasaba Umuryango w'Ababibumbye, ko hashyirwaho ikigega cy'indishyi z'akababaro ku Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.'

'Mwese murabizi ko Loni n'ibindi bihugu mpuzamahanga hari uruhare byabigizemo, ariko hakaba hari n'abandi bakatiwe mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ariko ntihashyirweho uburyo hatangwa indishyi.'

Uyu mukandida uri kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya kabiri, yakomeje agira ati 'None ko Loni yashyizeho ikigega cyo gufasha Israel, ubu na Amerika buri mwaka ikaba ishyiraho ingengo y'imari yihariye itanga kuri Israel, ndetse n'u Budage bukagira amafaranga bwohereza muri iki gihugu, natwe twifuza ko Loni biciye mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi, hashyirwaho ikigega 'Genocide Special Fund for Rwanda'.'

Yavuze ko ayo mafaranga aramutse ahawe u Rwanda, rwazajya ruyifashisha mu bikorwa binyuranye birimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, ibitaro n'ibindi.

Dr Habineza, yagarutse kuri byinshi yasezeranyije Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga ku mwanya nk'uyu mu 2017, bikaba byaragezweho n'ubwo atigeze agira amahirwe yo gutorwa.

Yagaragaje ko mu migabo n'imigambi y'ishyaka Green Party, harimo gukuraho imisoro y'ubutaka burundu, gahunda yo kwihaza mu biribwa ku buryo buri Munyarwanda wese azajya arya inshuro eshatu ku munsi, ndetse no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi, ari nako hanagabanywa ingano y'ibiribwa bitumizwa mu mahanga.

Yagaragaje kandi ko bafite gahunda yo gushyiraho umurongo mu mitangire y'ubutabera nyuma y'uko hagaragaye ko 'Abantu bafungwa by'agateganyo iminsi 30 ariko bakamaramo umwaka bagifunzwe, birababaje.'

Dr Habineza yavuze ko iki ni kiramuka gikozwe kizatanga n'umusanzu wo kugabanya ubucucike mu magororero.

Ati 'Dufite gahunda yo kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, tuzashyiraho gahunda y'inganda ntoya buri murenge wose wo mu Rwanda tuzashyiramo uruganda rutunganya ibintu runaka. Nidushyiraho izo nganda buri muntu wese yaba yarize yaba atarize azaba afite icyo gukora.'

'Tuzaba dufite intego yo gutanga imirimo ibihumbi 500 ku mwaka.'

Uretse kuba Ishyaka rya Green Party ryaratanze umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu akemerwa, rifite n'abakandida depite 50 bemejwe barimo 26 b'abagabo mu gihe abagore ari 24.

Visi perezida w'Ishyaka rya Green Party, Carine Maombi, akaba na kandida depetite, yijeje abaturage bo muri Jabana, ko nibatora Dr Habineza Frank, bakanashyigikira abakandida b'abadepite b'iri shyaka, bazagabanya umusoro nyongeragaciro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Ati 'Icyo gihe bizatuma na babandi bacuruza bihishe, noneho basora batiganyira.'

Yavuze ko kandi hazashyirwaho uburyo bwo gucukura amabuye y'agaciro hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo guca akajagari, ari nako ubukungu bw'igihugu bwiyongera.

Yagize ati 'Aha niho tuzahera.'

Senateri Alex Mugisha akaba n'umurwanashyaka wa Green Party, yavuze ko abaturage bo muri Jabana nibagirira icyizere Dr Habineza Frank, mu rwego rwo kurengera ibidukikije bazakorerwa ubuvugizi ku buryo batazongera kwishyuzwa igiciro cy'imyanda iva mu rugo, ahubwo abazajya baza kuyitwara aribo bazajya bayishyura nabo bakajya kuyitunganyamo ibindi birimo ifumbire.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryatangijwe mu 2009, ryemerwa nyuma y'imyaka ine mu 2013. Mu matora y'umukuru w'igihugu yo mu 2017, iri shyaka ryatanze umukandinda ariko ntiyatsinda amatora.

Mu 2018 iri shyaka ryatanze abakandida deptite baranatsinda babona amajwi abemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari babiri aribo, Senateri Alex Mugisha na Dr Frank Habineza, ubu bakaba bamazemo imyaka itandatu.

Muri uyu mwaka Dr Frank Habineza wa Green Party, ahatanye na Paul Kagame, umukandinda wa FPR-Inkotanyi ndetse na Mpayimana Phillipe wiyamamaje nk'umukandida wigenga.

Mu rugendo rumwerekeza aho yari agiye kwiyamamariza, Dr Frank Habineza, yagendaga asuhuza abaturage
Yageze Jabana, afata umwanya wo gusuhuza abaturage
Dr Frank Habineza, yishimiwe n'abaturage bo muri Jabana
Dr Frank Habineza, yijeje Abanyarwanda ko nibamutora mu matora y'umukuru w'igihugu, azabakorera ubuvugizi mu Muryango w'Abibumbye, hagashyirwaho ikigega cyihariye cy'indishyi kubera Jenoside
Dr Frank Habineza, yijeje kuzakuraho umusoro w'ubutaka burundu
Abaturage benshi baje kumva imigabo n'imigambi y'umukandida wa DGPR
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka DGPR, Ntezimana Jean Claude, niwe wari uyoboye iki gikorwa cyo kwiyamamaza
Visi perezida w'Ishyaka rya Green Party, Carine Maombi, akaba na kandida depetite, yavuze ko nibaramuka batowe umusoro nyongeragaciro uzagezwa kuri 14%
Senateri Alex Mugisha, yijeje kuzakuraho ikiguzi cyo gutwara imyanda yo mu rugo

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-habineza-yijeje-abanyarwanda-gukora-ubuvugizi-loni-igashyiraho-ikigega

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)