Yabigarutseho ubwo Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024.
Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ubwo Ingabo za RPA zari ziyobowe na Paul Kagame zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abashatse gucamo u Rwanda ibice bagafata icy'uburengerazuba cyose bakakigarurira mu cyiswe 'Zone Turquoise'.
Tariki 22 Kamena mu 1994, Umuryango w'Abibumbye, ubisabwe n'u Bufaransa, wafashe umwanzuro No 929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri 'Operation Turquoise'.
Aho gutabara abari mu Kaga ahubwo wakingiye ikibaba abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe bakomeje kwica bahagarikiwe n'abasirikare b'Abafaransa abandi babafasha guhunga igihugu kugira ngo badakurikiranwa n'ubutabera.
Dr Sabin Nsanzimana wavuze ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko by'umwihariko, yazanye umutekano muri aka gace kari karimo 'Zone Turqouise' agakuraho umugambi w'abanyamahanga bashaka gucamo u Rwanda ibice.
Ati 'Ubwo Chairman yari ayoboye RPA, hari abanyamahanga baje bashinga urubibi ku Rufungo, urundi barushyira Rusizi, bahita izina 'Zone Turquoise'. Uwo mbabwira araza aravuga ati 'Oya', u Rwanda ntawe urucamo ibice. Muvuge muvuye aha'.
Yakomeje avuga ko Paul Kagame yabashije kubirukansa akabakura ku butaka bw'u Rwanda.
Ati 'Icyakurikiyeho, bayabangiye ingata. Bagenda 'kibuno mpa amaguru'. Banagerageje kugaruka baca mu Kivu, mu Ishyamba rya Gishwati na Mukura, aravuga ati 'Ntibishoboka'.'
Yagaragaje ko Paul Kagame kandi yafashije abaturage muri byinshi birimo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye nk'imihanda, amavuriro n'ibindi byahinduye isura y'Umujyi wa Karongi.
Minisitiri Dr. Nsanzimana kandi yashimye Paul Kagame wabashije kuzana ikarita itariho ubwoko, idini, indeshyo ahubwo yanditseho ko 'Uyifite ntabwo arembera mu rugo,' avuga mituweri.
Yabwiye abaturage ko Paul Kagame atajya abeshya abaturage ahubwo ko ibyo abasezeranyije byose abasha kubisohoza nk'uko yabibijeje.
Ati 'Aha turi, kera muri za 1980, hari abantu bayoboraga igihugu baza guhura n'abaturage biyamamaza, abaturage bati 'ibyo mwatwijeje mwiyamamaza biri he? Icya mbere cyari umuhanda, bawubajije barawubura. Barabwira bati 'Ntimuzi ko twabahaye i Kivu, abaturage bati 'twarakihasanze'. Ngo ariko twabahaye Urutare rwa Ndaba, bati na rwo twararuhasanze. Chairman we yaduhaye umuhanda wa Kivu Belt.'
Yavuze ko umuhanda mubi watumaga umusaruro bajyana ku isoko ugerayo warangiritse cyane bigatuma batabasha kwiteza imbere.
Ati 'Twagemuraga amagi inaha tukagezayo yabaye umureti kubera umuhanda mubi. Uyu munsi ni isaha imwe ukaba ugeze Rubavu, amasaha abiri uba ugeze Rusizi.'
Yasabye abaturage kuzatora Paul Kagame kugira ngo akomeze kugeza u Rwanda ku iterambere rirambye.