Duniah Jacqueline yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali Virunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yahawe izi nshingano mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024 muri Kigali Serena Hotel.

Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage nk'amazi meza, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Nyuma y'uyu muhango, Perezida ucyuye igihe, Nkusi Livingstone yavuze ko umwaka yayoboye wagenze neza cyane kuko yabashije kwagura umuryango.

Ati 'Ni umwaka wagenze neza kandi twishimiye cyane kuko nibwo twagize abanyamuryango benshi, aho twavuye kuri 62 bagera kuri 103. Twashinze indi Club ya Kigali Golf rero twishimira ko twaguye umuryango.'

Yakomoje no kubikorwa babashije gukora.

Ati 'Twakoze n'ibindi bikorwa byinshi birimo umubyeyi twubakiye, ikindi twakomeje gufasha abarwayi ba kanseri aho buri munsi bakira abarwayi barenga 20 kandi nta wurapfirayo kubera uko babitaho mu buryo bwiza.'

Nkusi yakomeje asaba mugenzi we yahaye inkoni kuzakomereza muri iyo nzira.

Ati 'Ndasaba mugenzi wanjye maze guha ubuyobozi ko yakomereza muri iyo nzira, akagura umuryango akanawumenyekanisha biruseho mu Rwanda ari nako dukomeza gufasha Leta yacu kuko natwe turi Abaturarwanda.'

Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline yatangaje ko muri manda ye azibanda ku mushinga wo gufasha abana bavukanye ubumuga ariko batitabwaho n'ababyeyi babo kubera kumva ko ntacyo bashoboye.

Ati 'Uyu mwaka dufite intego yihariye twise ibitangaza bya Rotary. Uyu mwaka ndashaka gufatanya n'umushinga witwa 'Shenge' w'abana bavukanye ubumuga ariko bahishwa n'ababyeyi babo ntibabajyane mu ishuri, ntibabiteho neza muri make babafata nk'aho ntacyo bamaze.'

Yakomeje agira ati 'Tuzakomeza kandi indi mishinga dusanzwe dukora yo gufasha abarwayi ba kanseri dufatanyamo n'ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe n'indi mishinga myinshi.'

Rotary Club Kigali Virunga ni imwe muri clubs 12 zigize Rotary Rwanda nayo ibarizwa muri Rotary Club District 9150. Iyi yashinzwe mu 1982, igizwe n'ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

Ubwo Duniah Jacqueline yimikagwa ku buyobozi bwa Rotary Club Kigali Virunga
Perezida ucyuye igihe, Nkusi Livingstone yishimiye ibyo yagezeho muri manda ye
Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga, Duniah Jacqueline yatangaje ko muri manda ye azibanda ku mushinga wo gufasha abana bavukanye ubumuga ariko batitabwaho n'ababyeyi babo
Birungi Paul ni umwe mu bashimiwe
Umuhango wo kwimika umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Virunga witabiriwe n'abanyamuryango benshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/duniah-jacqueline-yatorewe-kuyobora-rotary-club-kigali-virunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)