Dutemberane 'Ntare Louisenlund School' yitezweho guhindura uburezi bw'u Rwanda (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza uyu munsi ababyeyi bashaka kwigisha abana babo muri iri shuri bashobora kunyaruka bakajya kwihera ijisho cyane ko ari mu bilometero bike uvuye mu Mujyi wa Kigali ugana mu Bugesera aho ryubatswe.

Ku wa 08 Kamena 2024 ni umunsi washyizweho n'iri shuri aho ababyeyi bazaba bemerewe kuza kurisura, bakazahura n'ubuyobozi bw'ikigo burangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru waryo witwa Damien Vassallo.

Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

Rubatswe kuri hegitari 40 muri 60 z'ikibanza cyose, rikazashyirwamo ibikoresho bifite agaciro k'arenga miliyari 5 Frw.

Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bufite bushingiye kuri siyansi. Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.

Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.

Ni na yo mpamvu Damien Vassallo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Louisenlund School yagizwe uwa Ntare Louisenlund School.

Kugeza uyu munsi Ntare Louisenlund School yose yarangiye kubakwa mu byiciro byose bisabwa.

Ni ukuvuga amashuri, aho kurara, inzu z'ubuyobozi, inzu zo kuryamamo n'izindi ndetse abarimu bazajya baba bari kumwe n'abandi umunsi ku wundi cyane ko na bo bagenewe aho bazaba.

Bafite kandi laboratwari esheshatu, inzu y'imyidagaduro, ibibuga by'imikino, nka basketball, Volleyball, Baseball, Football, Tennis, Handball, Cricket, Piscine byose byubatswe mu buryo bugezweho.

Kuhiga bizasaba iki?

Ku ikubitiro iki kigo kizatangirana n'abanyeshuri 160 barimo abahungu n'abakobwa bitandukanye na Ntare School ya Uganda yizemo abahungu gusa. Iri shuri rizaba ritanga amasomo yo mu mashuri yisumbuye (guhera grade seven) buri shuri rikigamo abana 20.

Icyakora mu myaka nk'itandatu Ntare Louisenlund School izaba yigwamo n'abarenga 1500 biga babamo.

Ntabwo porogaramu zizafasha gutanga amasomo ari izasanzwe ahubwo hazifashishwa izatejwe imbere na International Baccalaureate Organization, IB.

Ni umuryango mpuzamahanga ufite icyicaro i Genève mu Busuwisi, wubatse izina rikomeye mu gutegura porogaram z'uburezi zigezweho ku banyeshuri bari hagati y'imyaka itatu na 19.

IB itegura imfashanyigisho zidasanzwe zigahabwa ibigo bizikenerera, ariko zikaba imfashanyigisho zubaka umunyeshuri ushoboye, ha handi bamwe bavuga ko iba igoye ku buryo umwana ujegejega adapfa kuzisukira.

Ni imfashanyigisho zimaze kuba ikimenywabose mu Isi, aho ibigo nka Singapore International Community School, Zurich International School n'ibindi byayimenye mbere.

Kugira ngo wumve urwego ibintu biriho ni uko Singapour ari igihugu kiza imbere mu gutanga ubumenyi bufite ireme mu Isi, aho nk'Isuzuma rizwi nka International Student Assessment, PISA ryahaye iki gihugu 9,10 ku 10, amanota menshi adapfa kubonwa n'igihugu icyo ari cyo cyose.

Ikigo gishaka gukoresha porogaramu ya IB kibanza guhabwa uburenganzira bwa porogaramu ya mbere, abana bakirangiza kigasaba ikindi gutyo gutyo. No kuri Ntare Louisenlund School ni ko byagenze, ubu iri shuri rikaba ryarahawe uburenganzira kugeza mu mwaka wa cyenda, ikindi cyiciro bakazagisana nyuma.

Abana baziga muri iki kigo bazajya bava mu Rwanda, mu Karere, Afurika no ku Isi hose, ariko harebwe abahanga bamwe bujuje ibizamini bisoza amashuri abanza.

Uwemerewe abanza gukoreshwa ikizamini kuko kuzuza biba bidahagije,70% by'abazahiga ni Abanyarwanda ndetse buri munyeshuri azajya yirihira.

Icyakora hari gahunda ko Minisiteri y'Uburezi izajya itoranya abanya abana b'abahanga kurusha abandi mu masomo ya siyansi bagera kuri 80, bahabwe buruse muri iki kigo bishyurirwe byose.

Abarimu bose bazigisha aba bana ni abo ku rwego mpuzamahanga kuko abenshi baturutse mu bigo bikomeye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi no muri Afurika, hakabamo n'Abanyarwanda nubwo ari bake.

Kugeza uyu munsi abo bose bamaze kuboneka ndetse bahawe n'akazi.

Umuyobozi muri Ntare Louisenlund School ushinzwe ibijyanye no kwemerera abaza kwiga muri iki kigo, Mbabazi Anne-Grace yavuze ko bashaka ko iki kigo cyaba mu by'imbere bitanga uburezi buhambaye mu Isi.

Ati 'Ariko tukabikora tudatatiriye Umuco Nyarwanda na cyane ko uri mu byatumye iri shuri rishingwa. Umwana azahabwa ubumenyi bugezweho ariko tugumane umwimerere wo mu Rwanda ku buryo abana batazahindura imyumvire cyane.'

Ushaka gusura Ntare Louisenlund School wakanda aha https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSeHj-oiLOMB_7poOlXI-CDfbPbJZQKjt_29TRJyWZY3arqDdg/viewform

Ushaka gusura Ntare Louisenlund School wakanda aha https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSeHj-oiLOMB_7poOlXI-CDfbPbJZQKjt_29TRJyWZY3arqDdg/viewform

Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School
Muri Ntare Louisenlund School umunyeshuri ntaho azajya ahurira n'ivumbi, hubatswemo imihanda ya kaburimbo mu mpande zose
Urebeye inzu yagenewe ubuyobozi bwa Muri Ntare Louisenlund School kure
Buri kimwe cyose cyashyizwe muri Ntare Louisenlund School gitunganyijwe mu buryo bubereye ijisho
Abakunzi b'imikino yo koga na bo batekerejweho muri Ntare Louisenlund School
Hubatswe n'Ikiguga cya Cricket ngo abakunzi b'uyu mukino na bo bajye babona aho bakarishyiriza ubumenyi bwabo kuri uyu mukino
Iyo wegereye ya zzu y'imyidagaduro neza
Amashuri yo muri Ntare Louisenlund School ni uko ameze
Ntubwo ikigo cyubatswe ku buso bwa hegitari 40 iyo ukizenguruka cyose nta ho uhurira n'ivumbi cyangwa icyondo
Iyo nyubako izajya ikorerwamo n'abayobozi batandukanye b'iki kigo
Amacumbi y'abarimu n'abandi bakozi ni uko ameze
Buri gice cyose cy'iki kigo cyashyizwemo imihanda ya kaburimbo
Ikimenyetso cya Ntare Louisenlund School ni intare nk'uko izina ry'iri shuri ribivuga
Nubwo ari ishuri rizibanda kuri siyanse, abana bazajya bigishwa n'amateka yaranze u Rwanda muri wa mujyo wo kudatakaza Umuco Nyarwanda
Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School
Iri shuri rifite abakozi bahora bakurikirana ibijyanye n'isuku yaryo umunsi ku wundi
Imbere mu nyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro. Ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 1500
Amatara ni ikintu cyitaweho buri hantu hose hagize Ntare Louisenlund School
Imbere mu nzu abanyeshuri bazajya bararamo
Hagati y'inzu zo kuraramo hateganyijwe aho abana bazajya banika imyenda yabo
Ibyo ni ibyuma bishyushya amazi abana bakoresha, ushaka akoga akonje, ariko ushaka n'ashyushye akayabona
Inzu zo kuraramo ziri hafi y'ibibuga by'imikino bitandukanye
Ntare Louisenlund School igaragara nk'icyatsi kibisi bijyanye n'imashini zashyizwe buri hantu hose zivomerera ibimera bigahora bitoshye
Muri Ntare Louisenlund School igiti ni imari ikomeye
Buri kayira kose kagiye gaterwaho ibiti mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije
Izo ni inyubako abanyeshuri bazajya bararamo
Amatara yashyizwe hose, akorwa ku buryo bubereye ahantu yashyizwe, iri ni iryo hanze ku kayira kagana aho abanyeshuri barira
Ku mihanda yo muri iki kigo hashyizweho amatara amurikira abajya muri gahunda zitandukanye
Abakunzi b'imikino y'intoki barazirikanwe
Aho ugeze hose usanga abakozi bita ku biti byatewe muri iki kigo cy'amashuri
Aha ni inyuma y'inyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro

Amafoto: Irakiza Yuhi




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-ntare-louisenlund-school-ishuri-ryiteguye-guhindura-ishusho-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)