Dutemberane muri sitade 10 zizakira ibirori... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo ari ubwa mbere u Budage bugiye kwakira iyi mikino kuko no mu 1988 bwari bwayakiriye, birangira igikombe gitwawe n'u Buhorandi. Icyo gihe ni amakipe 8 yari yitabiriye akaba yari yakinnye imikino 15 akiniye kuri sitade 8 zitandukanye.

Kuri ubu rero muri iri rushanwa rya Euro ya 2024 hari Sitade zari zakoreshejwe mu 1988 zizakoreshwa nubwo inyinshi muri zo zavuguruwe, gusa hari n'inshya zizaba zigiye kuryakira bwa mbere.

Mu rwego rwo kwinjirana neza muri iyi Euro muzakurikira 5 kuri 5 kuri InyaRwanda, tugiye kurebana byinshi kuri izi sitade 10 zizifashishwa.

Olympiastadion Berlin Stadium

Iyi sitade isanzwe yakirirwaho n'ikipe ya Hertha Berlin, niyo sitade nini izaba iri muri iri rushanwa rya Euro kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 70 ndetse ni nayo ikunze kuberaho imikino ya nyuma iyo ariyo yose mu gihugu cy'u Budage kuva mu 1985.

Sitade ya Olympiastadion Berlin kandi ikunze kuberaho imikino ya nyuma ikomeye kuko muri 2015 yakiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wari wahuje FC Barcelona na Juventus ndetse ni nayo yakiriye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2026 wari wahuje ikipe y'igihugu ya y'u Butaliyani n'u Bufaransa.

Iyi niyo sitade izaba imaze igihe kinini kuko yubatswe mu 1936 ubwo yari igiye kwakira imikino ya Olympic. Biteganyijwe ko izakinirwaho imikino izahuza Espagne na Croatia taliki ya 15, uwa Poland na Austria taliki 21, u Buhorandi na Austria, uwa 1/8, uwa 1/4 ndetse n'umukino wa nyuma.


Cologne Stadium

Cologne Stadium isanzwe yakirirwaho n'ikipe ya Cologne yubatswe mu 1923 yitwa Mungersdorf, gusa nyuma iza guhindurirwa izina muri 2001 ubwo yari imaze kuvugururwa kugira ngo izakire imikino y'igikombe cy'Isi cya 2006 cyabereye mu gihugu cy'u Budage.

Muri icyo gikombe cy'Isi yakiriye imikino 5 irimo uwo u Bwongereza bwanganyijemo na Sweden ibitego 2-2 ndetse n'uwo Switzerland yasezerewemo na Ukraine muri 1/8.

Kuri iyi nshuro nabwo niko bimeze kubera ko izakira imikino 5 irimo n'umwe wa 1/8. Ntabwo ari ubwa mbere Cologne Stadium igiye kwakira imikino ya Euro kuko iri rushanwa ubwo riheruka kubera mu gihugu cy'u Budage mu 1988 nabwo iri muri sitade zakoreshejwe.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 47 kandi ni yo yakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'igihugu cy'u Budage mu Bugore kuva muri 2010 ndetse ijya inaberamo indi mikino itari umupira w'amaguru gusa ndetse inaberamo ibitaramo by'abahanzi.


BVB Stadion Dortmund

BVB Stadion Dortmund cyangwa Signal Iduna Park, ni sitade isanzwe yakirirwaho na Borussia Dortmund, gusa abantu benshi bakaba barayimenye kubera umwuka uba uyirimo bitewe n'ibikorwa by'abafana ba Borussia Dortmund bazwiho gufana cyane aho usanga banaturitsa imiriro.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 66 ikaba yarashinzwe mu 1974 kugira ngo yakire imikino y'igikombe cy'Isi cyo muri icyo gihe ndetse yanakiriye icyo muri 2006 aho yakiniweho umukino wa 1/2, ikipe y'igihugu y'u Bubiligi yasezerewemo n'u Butaliyani.

Biteganyijwe ko izakira imikino 6 ya Euro 2024 irimo n'umwe wo muri 1/2.


Dusseldorf Arena Stadium

Ni sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 47 yakirirwaho n'ikipe ya Fortuna Dusseldorf yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Budage, ikaba yaratangiye kubakwa muri 2000, yuzura muri 2004 itwaye arenga Miliyoni 240 z'Amayero.

Iyi sitade yubatswe kugira ngo isimbure indi yitwaga Rheinstadion nayo yari ku butuka bumwe nubwo bayubatseho. Euro ni ryo rushanwa rya mbere rikomeye rizaba riyibereyeho, gusa yagiye yakira imikino y'ikipe y'igihugu y'u Budage rimwe na rimwe.

Nubwo hatajya haberamo imikino ikomeye, haberamo ibitaramo bikomeye birimo icyo Beyonce yigeze kuhakorera ndetse higeze no kubera umukino ukomeye w'iteramakofi wahuzaga Tyson Fury na Wladimir Klitschko muri 2015.


Frankfurt Arena Stadium

Frankfurt Arena Stadium izwi nka Waldstadion cyangwa Deutsche Bank Park iri hafi kuzuza imyaka 100 yubatswe kuko yatashwe mu 1925, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 35.

Nyuma yaho hagati yo mu 1950 no mu 1970 yaravuguruwe kugira ngo ikoreshwe mu mikino y'igikombe cy'Isi cyo mu 1974 cyabereye mu Budage.

Muri 2004 yongeye kuvugururwa none kuri ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 46 bicaye neza. Kimwe n'izindi Sitade nyinshi zizakira imikino ya Euro 2026 nayo ijya ikorerwamo ibindi bintu bitari umupira w'amaguru gusa birimo n'ibitaramo by'abahanzi.


Arena AufSchalke Stadium

Ni sitade ikipe ya Schalke 04 isanzwe yakiriraho imikino yayo, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50. Igitekerezo cyo kuyubaka cyaje mu 1990 gusa yuzura muri 2001.

Imwe mu mikino yakiriye ikomeye irimo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri 2004 ikipe ya FC Porto yatozwaga na Jose Mourinho yatsinzemo AS Monaco ibitego 3-9. Yanakiriye imikino 5 y'igikombe cy'Isi cya 2006 irimo n'uwo ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yasezerewemo na Portugal muri 1/4 iyitsindiye kuri penariti.


Volksparkstadion Hamburg

Volksparkstadion Hamburg ni sitade yakirirwaho na Hamburg SV yo mu cyiciro cya kabiri mu Budage imikino yayo, ikaba yarubatswe guhera muri 1990, ifungura ku mugaragaro muri 2000. Aho iyi sitade yubatswe hari harahoze indi yari yarasenywe mu ntambara ya kabiri y'Isi ndetse yubakwa hanakoreshejwe bimwe mu bikoresho byari biyigize.

Volksparkstadion Hamburg ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 51 ntabwo ari ubwa mbere igiye kwakira imikino ikomeye kuko ni ho Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine yakiriye imikino ya UEFA Champions League ya 2023-24 bitewe nuko mu gihugu cyabo nta mutekano wariyo. 

Yanakiriye kandi imikino y'igikombe cy'Isi cya 2006 ndetse hanabereye umukino wa nyuma wa Europa League ya 2010 ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne yatsindagamo Fulham yo mu Bwongereza.


Red Bull Arena (Leipzig Stadium)

Iyi sitade yubatswe mu 1956, ikaba ariyo yari nini mu Burayi bwose aho yakiraga ibihumbi 100 by'abafana bicaye neza. Amakipe menshi yayikoreshaga yakira imikino ikomeye, gusa biza kugera aho isigwa n'igihe maze mu 1997 umujyi wa RB Leipzig utekereza kuyivugura yose ariko birangira amafaranga abuze bahitamo kubaka inshya.

Yubatswe guhera muri 2000 kugera muri 2004, gusa muri 2015 yongera kuvugururwa ihabwa ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 42 ku mikino mpuzamahanga.

Red Bull Arena isanzwe ikinirwaho na RB Leipzig yanakoreshejwe mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2006. Umwe mu mikino uhita uza mu mitwe y'abantu yakiriye muri iki gikombe cy'Isi ni uwo Mexico yasezereyemo Argentine muri 1/8.


Allianz Arena (Munich Football Arena)

Allianz Arena isanzwe ikinirwaho n'ikipe ya FC Bayern Munich, yatangiye kubakwa muri 2003 kugera muri 2005. Iyi kipe yo yatangiye kuyikiniraho mu mwaka w'imikino wa 2006-07 kuko mbere yakiniraga kuri Munich Olympic Stadium guhera mu 1972.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 70 ndetse inafite umwihariko wo kuba ari yo sitade yonyine ishobora guhindura amabara ahantu hose.

Imwe mu mikino ikomeye imaze kuyiberamo irimo iy'igikombe cy'Isi cya 2006 ndetse yanakiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wa 2012, Chelsea yatsindagamo FC Bayern Munich yari imbere y'abafana bayo.


Stuttgart Arena Stadium

Iyi sitade yubatswe mu 1933, gusa ikaba yaragiye ivugururwa inshuro nyinshi inahindurirwa izina, gusa iheruka kuvugururwa muri 2005. Stuttgart Arena Stadium izwi ku izina rya Mercedes Benz Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 54 bicaye neza. 

Imwe mu mikino ikomeye yagiye yakira harimo iyo mu gikombe cy'Isi cyo 1974, iyo muri Euro yo mu 1988. Mu gikombe cy'Isi cya 2006 cyabereye mu Budage na bwo hari imikino yakiniwe kuri iyi sitade isanzwe yakirirwaho n'ikipe ya Stuttgart harimo iya 1/8 ndetse n'uwo gushaka umwanya wa 3 u Budage bwatsinzemo Portugal.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143729/dutemberane-muri-sitade-10-zizakira-ibirori-bya-ruhago-muri-euro-2024-ibura-iminsi-micye-a-143729.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)