Ecobank Rwanda yashyizeho serivisi ifasha umucuruzi kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 25 Frw nta ngwate - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi serivisi ireba abakiliya ba Ecobank Rwanda b'abacuruzi bifashisha ikoranabuhanga rya POS ry'iyi banki, ndetse na EcobankPay, mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ikindi cyiza cy'iyi serivisi ni uko ukora ubucuruzi akanakoresha iryo koranabuhanga, aba afite amahirwe yo guhabwa inguzanyo y'agera kuri miliyoni 5.5 Frw ayasabye ku muyoboro w'ikoranabuhanga wa Ecobank ari wo 'Omni Lite', agahita ayahabwa ako kanya bidasabye ko ajya ku Ishami rya Ecobank, kandi ibi akabikora nta ngwate bimusabye, akishyura komisiyo ya 3% gusa. Ayo mafaranga ayishyurira rimwe buri kwezi agahabwa andi mu gihe yaba akiyakeneye.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi muri Ecobank Rwanda, Emmanuel Maboneza yabwiye IGIHE ko bimwe mu byatumye Ecobank ishyiraho ubwo buryo ari gahunda ya banki ifite yo guteza imbere abakiliya bayo mu buryo bwose hashingiye ku byo bakora.

Ati ''Icyo izafasha abakiliya bacu ni ukubafasha mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi, kuko ubusanzwe abacuruzi bakenera amafaranga yo gukoresha mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi. Tuvuge nk'umuntu ufite resitora umuhaye nk'iyi nguzanyo akagenda akarangura, agacuruza hanyuma akishyura, akongera agasaba indi, ni ukuvuga ngo bizabafasha kongera ingufu mu micururize yabo, urebye ni yo ntego ya mbere kuri twe nka Ecobank no ku bakiliya bacu.''

Ecobank ivuga ko ishyirwaho ry'iyi serivisi nshya ya 'Merchant Cash Advance (MCA)', riri muri gahunda yo kwihutisha imikoreshereze y'ikoranabuhanga himakazwa gahunda yo guca uburyo bwa gakondo bwo kwishyurana mu ntoki, ahubwo hagakoreshwa ikoranabuhanga.

Abacuruzi bifuza guhabwa iyi nguzanyo, bayihabwa hashingiwe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rya POS cyangwa EcobankPay maze bagahabwa agera kuri miliyoni 5.5 Frw ako kanya, banyuze muri Omni Lite, cyangwa se kugeza kuri miliyoni 25 Frw habanje gukorwa isesengura ku Ishami rya Ecobank ribegereye hagamijwe kureba ko yujuje ibisabwa.

Nyuma y'iri suzuma, ahabwa amafaranga akwiye ariko atarengeje miliyoni 25 Frw bitewe n'ibyavuye mu isesengura kuko hari n'igihe bishoboka ko uwo mucuruzi ahabwa ari munsi yayo, akishyurwa mu gihe kitarengeje umwaka.

Akarusho ni uko bitewe no gukomeza gukoresha ikoranabuhanga ryavuzwe haruguru, ashobora kongererwa amafaranga nubwo umwaka waba utararangira.

Ku bifuza kumenya byinshi bijyanye n'iyi nguzanyo, bashobora kwegera Ishami rya Ecobank ribegereye cyangwa bagahamagara kuri 3300.

Ecobank ni banki nyafurika ifite umwihariko ku bijyanye no kugeza ku bakiliya bayo serivisi nziza zitandukanye cyane cyane iz'ikoranabuhanga. Ecobank ubu ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d'Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée Equatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Iyi banki inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y'Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Inafite ibiro biyihagarariye muri Ethiopia (Addis Ababa), Afurika y'Epfo (Johannesburg), u Bushinwa (Beijing), u Bwongereza (Londres) n'i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ikanakorera mu Bufuransa (Paris).




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-rwanda-yashyizeho-serivisi-ifasha-umucuruzi-kubona-inguzanyo-igera-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)